Rutahizamu ukomeye I Burayi arashaka kwerekeza mu ikipe ya Chelsea
Yanditswe: Wednesday 09, Jun 2021
Mu gihe ikipe ya Chelsea iri mu rugamba rwo gushaka rutahizamu wo gufatanya nabo ifite,umunya Norway witwa Erling Haaland ukinira Borussia Dortmund arifuza kuyerekezamo muri iyi mpeshyi.
Uyu rutahizamu ukiri muto ari mu bifuzwa n’amakipe menshi I Burayi kubera ubuhanga afite mu gutsinda ibitego.
Thomas Tuchel akunda cyane uyu rutahizamu ndetse arifuza kumuhanganira n’amakipe arimo ay’I Manchester yombi,Real Madrid na FC Barcelona.
Dortmund irifuza kumva amakipe yose yifuza Haaland ariko irashaka akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi.
Niramuka itabonye aya mafaranga muri iyi mpeshyi,ikipe izashaka Haaland mu mpeshyi itaha izatanga miliyoni 68 z’amapawundi gusa.
Ikinyamakuru Telegraph kivuga ko mu makipe amwifuza, Haaland we yifuza kwerekeza muri Chelsea.
Uyu rutahizamu w’imyaka 20 arasaba Chelsea FC ko imuhemba akayabo k’ibihumbi 300 by’amapawundi ku cyumweru.
Tuchel ntabwo yifuza gutangira umwaka w’imikino utaha adafite rutahizamu kuko atagendera kuri Timo Werner.
Chelsea yifuzaga gusinyisha rutahizamu wa Tottenham witwa Harry Kane cyangwa uwa Inter Milan, Romelu Lukaku ariko yabonye aba bagoye ariyo mpamvu ishaka cyane Haaland.
Haaland arashaka kwerekeza muri Chelsea
Ibitekerezo
Nibamugure Chersea tukeneye rutayizamu