skol
fortebet

Rayon Sports yazanye undi Rutahizamu ukomoka muri Brazil

Yanditswe: Tuesday 12, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu bivugwa ko afite imyaka 22 y’amavuko witwa Christimar Malta Soares yamaze kurira indege aho aje mu Rwanda gusinyira ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka w’imikino uri imbere.
Rutahizamu CHRISMAR MALTA SOARES, avuye muri Brazil yakinaga mu ikipe yitwa Varginha EC, ibarizwa mu cyiciro cya 3 muri Leta ya Mineiro; ni icyiciro cya 7 muri rusange muri Brazil.
Amakuru aravuga ko uyu rutahizamu wo muri Brazil ategerejwe i Kigali iri joro aho aje mu (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu bivugwa ko afite imyaka 22 y’amavuko witwa Christimar Malta Soares yamaze kurira indege aho aje mu Rwanda gusinyira ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka w’imikino uri imbere.

Rutahizamu CHRISMAR MALTA SOARES, avuye muri Brazil yakinaga mu ikipe yitwa Varginha EC, ibarizwa mu cyiciro cya 3 muri Leta ya Mineiro; ni icyiciro cya 7 muri rusange muri Brazil.

Amakuru aravuga ko uyu rutahizamu wo muri Brazil ategerejwe i Kigali iri joro aho aje mu igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu rutahizamu w’umunya Brazil Soares aje gushakira ibitego Rayon Sports afatanyije n’abarimo Onana,ndetse n’umunya Maroc umwe muri 2 yatijwe na Raja Casablanca.

Hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi yifuza ibihumbi 50 by’amadolari kugira ngo asinyire Rayon Sports.

Amafoto yashyizwe hanze, yagaragaje uyu mukinnyi ari mu ndege imuzanye hano mu Rwanda kubonana n’abo muri Rayon Sports.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa