skol
fortebet

Rutahizamu w’Amavubi Byiringiro Lague yaguzwe n’ikipe yo muri Suwedi

Yanditswe: Friday 27, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Sandvikens IF yo mu kicyiro cya gatatu mu gihugu cya Suwedi yasinyishije rutahizamu w’ Amavubi Byiringiro Lague.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague amasezerano y’ imyaka 4.

Byiringiro Lague wari umaze imyaka 5 mu ikipe ya APR FC, azerekeza muri Sandvikens IF asanga Mukunzi Yannick nawe ukinira iyi kipe, ndetse unamazeyo igihe.

Kuri website ya Sandvikens IF hagaragayeho amagambo iyi kipe igaragaza ubwiza bw’uyu rutahizamu w’imyaka 22, ndetse iyi kipe igaragaza ko ari umwe mu ndorerwamo z’igihugu mu mupira w’amaguru.

Bagize bati "Tuguhaye ikaze byiringiro Lague mu ikipe ya Sandvikens IF."
Bahise batangira gusobanura Byiringiro Lague uwo ariwe, ndetse no kumuvuga imyato. Bati "Byiringiro Lague w’imyaka 22 y’amavuko, ni umunyarwanda byitezwe ko azaba inyenyeri y’iki gihugu, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 4 mu ikipe
yacu.

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri shampiyona y’u Rwanda ndetse no mu ikipe y’igihugu aho yayitsindiye ibitego bitandukanye, aho mu gihugu cye bamufata nk’umukinnyi uzaba ukomeye mu Ikipe y’igihugu.

Lague bwa mbere yakoze igerageza mu bihugu birimo u Bufaransa, u Busuwisi, ariko birangiye tumwegukanye."

Byiringiro Lague wageze mu ikipe ya APR FC mu 2018, akaba ari rutahizamu ufite ubushobozi bwo gukina asatira izamu aciye mu mpande z’ikibuga kandi zombi, ndetse akaba afite ubushobozi bwo gukina nka nimero 9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa