skol
Kigali
Fortebet

Umunyezamu Kwizera wavuzweho gushaka gutoroka yavuze uko yiteguye umukino

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 31 May 2022

Kwizera Olivier Nyezamu w’Ikipe y’Igihugu nyuma y’uko hakwirakwijwe ibihuha by’uko yagerageje gutoroka bagenzi be aho bagiye gukinira muri Afurika y’epfo yahishuye uburyo yiteguye imikino ndetse asaba Abanyarwanda kubashyigikira kuko bose bahuje umugambi umwe wo kubona insinzi.


Ku munsi w’ejo hashize 30 Gicurasi 2022 ku mbugankoranyambaga hakwirakwiye igihuha kivuga ko Nyezamu w’Ikipe y’Igihugu Kwizera Olivier yagerageje gutoroka bagenzi be inshuro eshatu aho bari muri Afurika y’Epho.

Umunyamakuru Sam Karenzi yabajije Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) niba hari umukinnyi wagerageje gutorokera muri Afurika y’epfo.

Bamaganira kure ayo makuru bati"Nta mukinnyi wafashwe ashaka gutoroka ayo makuru si yo.”

Ubutumwa bwa FERWAFA bwakomeje bugira buti “Abakinnyi bose uko ari 22 bari mu mwiherero kandi bakoze imyitozo ya mbere uyu munsi. Dutegereje Kagere Meddie uhagera iri joro akazakorana imyitozo n’abandi ejo.”

Ni mugihe mu masaha make uyu mukinnyi yagaragaye ari kumwe n’abandi mu myitozo.

Kwizera Olivier kandi yagaragaye atanga ikiganiro mu buryo bw’amashuaho avuga ko barmo kwitegura neza ariko kuri we ari akurusho nk’umuntu uri mu Gihugu yabayemo.

Yakomeje avuga ko ari ahantu har ibibuga byiza bigari nk’umuntu uhazi ndetse wishimiye kuhakinira ati"kubera ko ni ahantu nabaye ariko icyo navuga ku bibuga, bafite ibibuga byiza kandi binini, birasaba ko tugomba gukina rimwe na rimwe twegeranye kugira ngo igihe tudafite umupira twaba tuwufite tugafungura".

Uyu mukinnyi yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kubshyigikira ati"bagomba kuba bashyigikiye ikipe y’Igihugu. Turi Abanyarwanda, nabo ni Abanyarwanda rero tugomba kuba duhuje, badushyigikire biradufasha.”

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa Rayon Sports yijeje abafana umusaruro kubera ba Rutahizamu...

Haringingo Francis utoza ikipe ya Rayon Sports yahishuye ko ikipe afiye...
11 August 2022 0

Karim Benzema yakoze amateka mashya afasha Real Madrid kwegukana Super Cup...

Real Madrid yaraye yegukanye igikombe gisumbi ibindi ku mugabane w’i Burayi...
11 August 2022 0

Ba rutahizamu Rayon Sports yari itegereje bageze mu Rwanda bizeza...

Ba rutahizamu Paul Were na Boubacar Traore intwaro Rayon Sports igomba...
11 August 2022 0

Rayon Sports itegereje ba rutahizamu 2 barimo uvuye mu Bugereki/Sugira...

Rutahizamu Boubacar Traoré w’imyaka 24 ukomoka muri Mali ategerejwe i Kigali...
10 August 2022 0

Uwahoze ari umukunzi wa Ryan Giggs yamushinje kumukoresha imibonano...

Kuri uyu wa Kabiri,urukiko rwumvise ko Ryan Giggs yafataga uwahoze ari...
10 August 2022 0

Myugariro Manzi Thierry uvugwa muri APRFC yarekuwe na FAR Rabat

Myugariro w’umunyarwanda #Manzi Thierry ari mu bakinnyi 8 bashimiwe(basezerewe)
10 August 2022 0