skol
fortebet

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports, Fall...

Yanditswe: Monday 24, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports, Fall Ngagne ashobora kumara amezi icyenda adakandagira mu kibuga nyuma yo kugira imvune ikomeye ku mukino ikipe ye yanganyijemo na Amagaju FC igitego 1-1.

Sponsored Ad

Uyu mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye i Nyamagabe ku wa Gatandatu, ku munsi wa 18 wa Shampiyona. Mu minota ya nyuma, Fall Ngagne wari umaze gutsindira Rayon Sports igitego cyayo rukumbi, yavunitse nyuma yo kugwirwa n’umunyezamu w’Amagaju FC, Kambale Kilo Dieume.

Icyo gihe yahise avanwa mu kibuga atwawe ku ngombyi y’abarwayi kuko yari yababaye cyane byagaragariraga buri wese wari uri ku kibuga.

Nyuma y’igenzura ryakozwe, byagaragaye ko iyi mvune ikomeye ndetse ko ishobora gutuma uyu rutahizamu ukomoka muri Senegal amara amezi icyenda hanze y’ikibuga. Iyi ni inkuru mbi ku ikipe ya Rayon Sports, kuko Ngagne ayoboye ba rutahizamu bose muri Shampiyona y’u Rwanda n’ibitego 13, mu gihe ikipe yose hamwe imaze gutsinda ibitego 30.

Iyi mvune ije mu gihe Rayon Sports yari ifite n’ikibazo cy’uko undi mukinnyi wayo ukomeye, Muhire Kevin, na we yavunitse ndetse ntiyakina umukino baheruka gukina na Amagaju FC.

Kugeza ubu, Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 41, irusha APR FC iyikurikiye amanota ane. Ku wa Gatatu, izagaruka mu kibuga yakira Gorilla FC mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa