skol
fortebet

Rutahizamu w’umunya Cote d’Ivoire yarasiwe mu mugi wa Abidjan arapfa

Yanditswe: Tuesday 10, Oct 2017

Sponsored Ad

Umunya Cote d’Ivoire Georges Griffiths wakinaga nka rutahizamu yarasiwe mu mugi avukamo wa Abidjan n’abagizi ba nabi ku wa kane taliki ya 05 Ukwakira 2017, ubwo yatemberaga muri uyu mugi hanyuma aba bagizi ba nabi bagashakaga kumwambura imodoka ye.
Uyu musore w’imyaka 26 wakiniye amakipe akomeye nka Sparta Prague yo muri Czech Republic na Diosgyor yo muri Hongiriya yari akirimo kugeza ubu, yatezwe n’aya mabandi aramurasa ndetse birangira amuhitanye.
Aba bajura 2 bashakaga imodoka ya Mercedes (...)

Sponsored Ad

Umunya Cote d’Ivoire Georges Griffiths wakinaga nka rutahizamu yarasiwe mu mugi avukamo wa Abidjan n’abagizi ba nabi ku wa kane taliki ya 05 Ukwakira 2017, ubwo yatemberaga muri uyu mugi hanyuma aba bagizi ba nabi bagashakaga kumwambura imodoka ye.

Uyu musore w’imyaka 26 wakiniye amakipe akomeye nka Sparta Prague yo muri Czech Republic na Diosgyor yo muri Hongiriya yari akirimo kugeza ubu, yatezwe n’aya mabandi aramurasa ndetse birangira amuhitanye.

Aba bajura 2 bashakaga imodoka ya Mercedes 4x4 y’uyu Griffiths bamurashe ubwo yari amaze kubabwira ko adashobora kubaha imodoka ye ndetse birangira uyu mugabo ahasize ubuzima ibintu byababaje abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi.

Uyu rutahizamu wafatwaga nk’uzasimbura Didier Drogba,yatangiye gukina umupira w’amaguru mu makipe nka Sirocco na Indenie aho yavuye yerekeza muri Czech Republic akomereza muri Hongiriya.

Uyu musore apfuye atabashije guhamagarwa mu ikipe nkuru ya Cote d’Ivoire gusa yaamagawe inshuro 3 mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa