Rutahizamu w’umunya Mali na Rwatubyaye Abdoul bageze muri Rayon Sports
Yanditswe: Monday 13, Feb 2017
Tidiane Kone rutahizamu w’umunya Mali yamaze gusesekara I Kigali kuri uyu wa mbere aje muri Rayon Sports, aje yiyongera kuri Rwatubyaye Abdoul nawe waraye ageze mu Rwanda aje gukinira ikipe ya Rayon Sports. Aba bose bakaba bari bugaragare mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyantare ahagana mu ma saa 7:20’ nibwo uyu musore w’umunya Mali Tidiane Kone yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe aho aje gukinira ikipe ya Rayon Sports (...)
Tidiane Kone rutahizamu w’umunya Mali yamaze gusesekara I Kigali kuri uyu wa mbere aje muri Rayon Sports, aje yiyongera kuri Rwatubyaye Abdoul nawe waraye ageze mu Rwanda aje gukinira ikipe ya Rayon Sports. Aba bose bakaba bari bugaragare mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyantare ahagana mu ma saa 7:20’ nibwo uyu musore w’umunya Mali Tidiane Kone yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe aho aje gukinira ikipe ya Rayon Sports by’umwihariko kuyifasha mu mikino nyafurika. Bakaba bamukuye mu ikipe ya Djoliba Athletic Club yo muri Mali
Si we gusa kuko no ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017, Rwatubyaye Abdoul wari waraburiwe irengero nawe yasesekaye mu Rwanda aho nawe aje gukinira ikipe ya Rayon Sports yari yagiye adakiniye umukino n’umwe kandi ayifitiye amasezerano y’imyaka 2. Rwatubyaye akaba yari ku mugabane w’Uburayi muri Turikiya gukora yo igeragezwa birangira byanze.
Aba basore bombi biteganyijwe ko bari bugaragare ku myitozo ya Rayon Sports y’uyu munsi ku isaha ya saa 15:30’ kuri Stade Regional de Nyamirambo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *