skol
fortebet

Rutahizamu wa AS Kigali yapfushije se

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Sponsored Ad

Inkuru ibabaje kuriRutahizamu wa AS Kigali Ngama Emmanuel n’umuryango we nyuma yo kubura se umubyara witwa Bonane Rene.

Sponsored Ad

Rutahizamu Ngama Emmanuel ukina mu ikipe ya AS Kigali yapfushije se umubyara ku wa kane Gatandatu taliki ya 28 Ukwakira 2017.

Nubwo ikipe ya AS Kigali yari mu birori by’uko yatsinze Gicumbi FC ibitego 4-0, kuri Ngama Emmanuel siko byari bimeze kuko se umubyara Bonane Rene yitabye Imana mu gihugu cy’Uburundi uyu musore avukamo.

Iyi n’indi nkuru ibabaje ku wundi mukinnyi wa AS Kigali, nyuma y’aho umusore Frank Kalanda nawe yapfushije umwana we mu minsi ishize.

Uyu musaza yari amaze iminsi itatu ari arembye bikomeye kubera indwara y’umupima byarangiye imuhitanye aho umuhango wo gushyingura uteganyijwe ku italiki ya 31 Ukwakira 2017.

Ngama Emmanuel w’imyaka 27 yasinyiye ikipe ya AS Kigali avuye mu ikipe ya Mukura Victory Sports yari amazemo umwaka ndetse afite agashya ko kuba yaranyuze muri Reading yo mu Bwongereza na V Dende yo mu Bubiligi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa