
Rutahizamu wa Etincelles FC Kakule Mkata Justin uvuka muri DRC, arembeye i Goma mu mugi wa kivu y’Amajyaruguru
Ni nyuma y’uko ahembwe amezi abiri ikipe yari ibarimo bukeye ajya gusura umuryango we maze abagizi ba nabi baramukubita bamukomeretsa hejuru y’ijisho ry’ibumoso.
Kakule yahise ajyanwa mu bitaro i Goma baramudoda agaruka mu Ikipe ikomeza kumwitaho ariko nyuma yumva akomeje kubabara cyane umutwe bimuviramo kuremba, asubiye kwa muganga basanga yaviriyemo imbere.
Biravugwa ko igice cy’ibumoso cy’umubiri we wose cyabaye paralysé.
Nyuma y’umukino w’uyu munsi wa Rayon Sports, Etincelles FC iraza gusubira i Rubavu yambuke i Goma imuzane kumuvuriza mu Rwanda.
Muri Shampiyona y’uyu mwaka Kakule Mkata Justin afite igitego kimwe yatsinze mu mukino batsinzwemo na Amagaju FC 3-2 i Rubavu ku munsi wa 6.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *