Rutahizamu wa Manchester United witwa Marcus Rashford yishimiye ko yamaze kugurira inzu mama we, Melanie ye yo kubamo kugira ngo nawe abone ubwigenge bwo kuryoshya.
Nyuma yo gusinya amasezerano mashya muri United mu mpeshyi ishize bikamuhesha akayabo,Rashford yamaze kugurira inzu mama we baratandukana cyane ko babaga mu nzu imwe bigatuma atirekura bihagije.
Uyu mukinnyi yavuze ko akibana na mama we yakundaga kumucyaha igihe yitwaye nabi ariko ubu ngo yamwimuriye mu nzu nshya yamuguriye.
Aganira n’ikinyamakuru FourFourTwo magazine, Rashford yavuze ko yamaze kwimurira mama we mu nzu nshya yamuguriye bityo agiye kuzajya akinira umupira mu nzu ye ntawe abangamiye cyane ko ngo uyu mubyeyi we yamubuzaga kumusakuriza.
Yagize ati “Mama yimukiye mu yindi nzu ntabwo azongera kumbuza gukinira mu nzu ambwira ngo ndi kumusakuriza.Namenye amavaze menshi.Ndabizi ko twese tubikora.Ku muntu wese ukunda umupira w’amaguru,umupira ntiwaba ukuri imbere ngo ureke kuwutera.Byagorana kutawutera.”
Rashford yaguriye mama we inzu nshya
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *