Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Uganda, Charles Bbaale yasezeranyije guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona no kuyifasha kwitwara neza mu mikino Nyafurika.
Nyuma yo gutsinda igitego cy’ingenzi mu bitego 3-0 batsinze APR FC mu gikombe cya Super Cup,uyu rutahizamu yabwiye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru ko yishimye ndetse ko yiteguye gufasha Rayon Sports muri shampiyona ndetse no mu gikombe cya CAF Confederations Cup.
Ati “ndumva nishimye, ndishimye cyane ku bw’igikombe (…)
Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Uganda, Charles Bbaale yasezeranyije guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona no kuyifasha kwitwara neza mu mikino Nyafurika.
Nyuma yo gutsinda igitego cy’ingenzi mu bitego 3-0 batsinze APR FC mu gikombe cya Super Cup,uyu rutahizamu yabwiye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru ko yishimye ndetse ko yiteguye gufasha Rayon Sports muri shampiyona ndetse no mu gikombe cya CAF Confederations Cup.
Ati “ndumva nishimye, ndishimye cyane ku bw’igikombe twegukanye n’igitego cyanjye cya mbere.
Ubu urugamba rukurikiyeho n’ukugeza ikipe yanjye mu matsinda ya CAF Confederation Cup no kwegukana igikombe cya shampiyona.”
Yasabye abafana kwihanga kuko nabo ibyo barimo gukora ari bo babikorera. Ati “bihangane kandi batuze, tugiye gukora cyane ku bwabo.”
Charles Baale ni rutahizamu ukomoka muri Uganda wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 muri Nyakanga 2023, yaje muri iyi kipe asangamo abandi bakinnyi bagenzi be bakomoka muri Uganda nka Esenu Moussa, Ojera Joachiam ndetse n’umunyezamu Simon Tamale.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *