skol
fortebet

Rutanga na Yannick bashobora kutagaragara ku mukino w’uyu munsi

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo yo kwitegura kurangiza umukino wa Super Cup wasubizwe kuwa Gatandatu taliki ya 24 Nzeri 2017 ugeze ku munota wa 63,ndetse abasore babiri bitwaye neza kuri uyu mukino Rutanga Eric na Mukunzi Yannick ntibagaragaye mu myitozo aho Rutanga yari ariho barafu mu gihe Yannick nawe afite imvune.
Mu mukino w’uyu munsi,biteganyijwe ko aba basore bashobora kuza ku kibuga bakabasimbuza mbere y’umukino cyane ko amakuru agera ku Umuryango avuga ko (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo yo kwitegura kurangiza umukino wa Super Cup wasubizwe kuwa Gatandatu taliki ya 24 Nzeri 2017 ugeze ku munota wa 63,ndetse abasore babiri bitwaye neza kuri uyu mukino Rutanga Eric na Mukunzi Yannick ntibagaragaye mu myitozo aho Rutanga yari ariho barafu mu gihe Yannick nawe afite imvune.

Mu mukino w’uyu munsi,biteganyijwe ko aba basore bashobora kuza ku kibuga bakabasimbuza mbere y’umukino cyane ko amakuru agera ku Umuryango avuga ko imvune aba basore bafite zitatuma bakina umukino wo kuri uyu munsi.

Umukino w’uyu munsi urabera I Nyamirambo ku I saa kumi aho harakinwa iminota 27 yari isigaye nyuma yo gusubikwa kubera ibura ry’umuriro wo kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Igiteganyijwe kuri uyu munsi ni uko uratangira hahanwa ikosa Nshuti Innocent yari amaze gukorera umusore Rutanga Eric ari naho uyu musore yakuye iyi mvune itumye ataza gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa