Rutanga ushinjwa kubeshya ko arwaye ntakine umukino wa Mukura VS ari mu mazi abira
Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018
Myugariro Rutanga Eric ukina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Rayon Sports ashobora gufatirwa ibihano bikarishye n’ubuyobozi kubera gushinjwa kwirwaza ku mukino wa Mukura VS.
Uyu myugariro uri mu beza mu Rwanda arashinjwa n’ubuyobozi bwe kwirwaza ku mukino Rayon Sports iherutswe gutsindwamo na Mukura VS ibitego 2-1,kuko ibizamini byatanzwe na muganga Mugemana byerekanye ko yari muzima.
Rutanga yabuze ku munota wa nyuma ubwo Rayon Sports yiteguraga gukina na Mukura VS avuga ko arwaye malaria, byatumye asimbuzwa Nyandwi Sadam usanzwe akina ku ruhande rw’iburyo,utarahiriwe n’uyu mukino kuko yagize uruhare runini mu gutuma Rayon Sports itsindwa igitego cya mbere.
Amakuru agera ku Umuryango ni uko nyuma y’umukino wa Mukura VS,ubuyobozi bwabwiwe ko uyu mukinnyi yabeshye ko arwaye kandi atari byo bishobora gutuma ahagarikwa ukwezi.
Biravugwa ko Rayon Sports yamaze gutandukana na Adrien wari umaze igihe kingana n’imyaka 10 akorera iyi kipe mu byerekeye kongerera abakinnyi amasezerano n’ibindi.
Biravugwa kandi ko bamwe mu bakinnyi barimo Djabel,Rwatubyaye,Rutanga n’abandi ntibarahembwa imishahara yabo aho bivugwa ko ubuyobozi bwahembye abakinnyi bake abandi babarenza ingohe.
Ibitekerezo
BAMUBAZE neza nibasanga yarabaynze nkana bamucisheho akanyafu cyangwwa se bamuganirize bace inkoni izamba bitewe n’inyungu z’ikipe.Kandi icyo kintu cyo guhemba bamwe abandi ntibahembwe si cyiza rwose,kereka mwabibaganirije mmukabyemeranywaho.mwirinde ikintu cyazana umwuka utari mwiza muri equipe,kandi mwumve ko gutsindwa bibaho imikino iracyariho si final.Mutuze rero ahubwo mwige kandi mukemure byose ntawe muhutaje.
Mufungure amaso cyane. Kuva muri Uganda bashyira amakipi yo mu Rwanda muri betting, mwitegure matches fixing niba ahubwo bitaranatangiye. Niho mba, ibihabera mbikurikiranira hafi cyane iyo ari ibirena igihugu cyacu
Ndababwiye nti mube maso kuva aho Uganda yashyiriye amakipi y’u Rwanda muri betting. Mwitege matches fixing aho mu Rwanda. Mba Kampala, ibyo mvuga ndabizi. Niba aho bitaratangira byaba ari amahirwe,”