skol

Rutanga yatangaje icyamufashije kwitwara neza n’isomo yakuye ku ntebe yo muri APR FC

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2017

• Rutanga yishimiye intambwe amaze kugeraho nyuma yo kubona umwanya wo gukina
• Rutanga yatangaje ko gukora imyitozo ku giti cye byamufashije kuzamuka
• Rutanga yavuze ko atazongera kujya mu ikipe izamushyira ku ntebe y’abasimbura

Myugariro Rutanga Eric ukina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko kuva muri APR FC byamugiriye akamaro kuko yagize amahirwe yo gukina ndetse agahamagarwa mu Mavubi aho yemeje ko kuba ari kwitwara neza byatewe n’uko yakoze cyane yaba mu myitozo y’ikipe ndetse n’iye ku giti cye.

Uyu musore yabwiye Radio 10 baheruka kugirana ikiganiro ko ikintu cyatumye yitwara neza ari uko yagiye mu ikipe ifite abafana benshi bituma yumva ko agomba gukora cyane kugira ngo abashe kubashimisha ndetse atangaza ko igihe yamaze yicaye ku ntebe y’abasimbura muri APR FC cyamuhaye isomo ryo kujya yerekeza mu ikipe azabonamo umwanya.

Yagize ati “Nkigera mu ikipe ya Rayon Sports numvise ko ngomba gukora cyane kandi binjyamo nkomeza gukora imyitozo ku giti cyanjye kuko umupira n’ugukora none bimfashije kugera mu Mavubi.Igihe namaze mu ikipe ya APR FC ku ntebe y’abasimbura cyampaye isomo ko utaba umukinnyi mwiza udakina,ikipe yose najyamo nzajya ndeba ko nzabona umwanya uhagije wo gukina.”

Rutanga yatangaje ko kuba ari kwitwara neza,byatumye agira icyizere cyo kwerekeza hanze y’u Rwanda ndetse avuga ko agiye gukomeza gukora cyane yaba muri Rayon Sports no mu Mavubi kugira ngo abashe kuzagira amahirwe yo kwerekeza hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa