Rutsiro FC yasinyishije babiri muri batatu yifuza ngo ikomeze ubusatirizi bwayo
Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2025

Rutsiro FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi babiri bakomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ngo ikomeze hagati hayo ari nako yakomeje ibiganiro na Rutahizamu, ngo buzure batatu ikeneye.
BWIZA mu kiganiro yagiranye na Visi Perezida wa mbere wa Rutsiro FC, Uwamahoro Thadee yahamije ko bamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ngo bakomeze ubusatirizi.
Rutsiro FC yamaze gusinyisha Shabani Ndusha Musa, umukongomani wakiniraga Al Massafi yo muri Iraq, wanahise ahabwa Numero 27, akaba akina mu kibuga hagati asatira.
Yasinyishije kandi Jérémie Basilua Makola, wakiniraga SM Sanga Balende yo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, wahise ahabwa Numero 25, nawe akaba akina hagati asatira.
Uyu musore ukina hagati ariko asatira, yageze muri SM Sanga Balende muri 2020-2021 ariyo yavuyemo aza gusinyira Rutsiro FC amasezerano y’imikino isigaye ngo Shampiyona y’u Rwanda irangire, uko azitwara akaba aribyo bizagena nimba yakongerwa.
Yageze muri iyi kipe avuye muri As Vita Club nayo yari yaragezemo muri 2016, akaba amaze guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu inshuro ebyiri, nk’uko Footballdatabase ibivuga.
Amakuru agera kuri BWIZA n’uko Rutsiro FC ikiri mu biganiro na Rutahizamu wa AS Vita Club, ngo aze afatanye na Habimana Yves usanzwe yatakira iyi kipe.
Imikino ibanza ya Shampiyona yasojwe Rutsiro FC iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 21, ndetse ikaba yifuza kuzegukana kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda, nk’uko Perezida wayo Nsanzineza Ernest aherutse kubitangariza BWIZA.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *