skol

Rwaka Claude wahesheje Rayon Sport Peace cup azongera yungirize muri iyi kipe

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2023

featured-image

Nyuma yo gufatanya na Haringingo Francis kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2023, Rwaka yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyigumamo.

Amakuru UMURYANGO ukesha Radio Fine FM, avuga ko uyu mutoza ari we uzungiriza umunya-Tunisia, Yamen Zelfani ‘Alfani’ wasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Mu gihe Rwaka yaba agumye muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.(Murera) byaba bisobanuye ko atazakorana na Haringingo usanzwe uzwi nk’inshuti ye magara, cyane ko banatwaranye igikombe cy’Amahoro muri Mukura VS.

Uyu mutoza yanakiniye Rayon Sports na La Jeunesse FC yo ku Mumena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa