skol
fortebet

Rwamagana City yasimbutse akagambane yateye intambwe iyinjiza mu cyiciro cya mbere

Yanditswe: Wednesday 22, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rwamagana City FC itarorohewe n’urugendo rwo kubona itike ya 1/2 kubera akagambane k’abashinzwe umupira w’amaguru,yatsinze Interforce FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza mu cyiciro cya Kabiri, yiyongerera amahirwe yo kujya mu Cyiciro cya Mbere.
Nyuma yo kugambanirwa, umukinnyi wayo akandikwaho ikarita ya 3 bitarabayeho, ikajurira igatsinda FERWAFA na AS Muhanga zitashakaga ko itera intambwe yo gukina icyiciro cya 1,Rwamagana City yatsinze umukino ubanza wa 1/2.
Muri uyu (...)

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Polisi i Rwamagana kuri uyu wa Gatatu, Rwamagana City FC yigaragaje cyane imbere y’abafana bayo itsinda ibitego 2-0.

Ibitego byayo byinjijwe na Mbanza Joshua washinjwe guhabwa amakarita atari ukuri ku munota wa 39 ndetse na Muganuza Jean Pierre ‘Kavumbagu’ ku munota wa 71.

Rwamagana yaherukaga mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya 2015/16.

Umukino wa Rwamagana City FC na Interforce FC watindijwe n’ubujurire bwari bwatanzwe n’iyi kipe yo mu Burasirazuba nyuma yo kurenganywa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

AS Muhanga zari zahuye muri ¼, yayireze ko yakinishije umukinnyi Mbanza Joshua mu mukino ubanza kandi afite amakarita atatu y’umuhondo ndetse FERWAFA ibanza kwemeza ko icyo kirego gifite ishingiro.

Nyuma yo kujurira, FERWAFA yivuguruje ku cyemezo cyari cyafatiwe Rwamagana City, cyo gusezererwa mu irushanwa, kuko byagaragaye ko Mbanza Joshua atigeze arenza amakarita abiri y’umuhondo.

Akarengane ka Rwamagana City bivugwa ko kari kihishwe inyuma na Nzeyimana Félix wari Umukozi ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, Muhire Henry,bose baherutse guhagarikwa ku mirimo yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa