skol
fortebet

Rwamagana City yatewe mpaga urugendo rwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere rusigirwa AS Muhanga

Yanditswe: Monday 13, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Muhanga niyo izakina 1/2 mu cyiciro cya 2 nyuma yo gusanga Rwamagana FC yarakoresheje umukinnyi ufite ikarita 3 z’umuhondo muri 1/4 ).
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Bwana Muhire Henry Brulart abyemereye B&B FM-Umwezi.
Ikipe ya AS Muhanga yari ifite icyizere cyo kuzamuka mu cyiciro cya mbere yaje gutungurwa n’ikipe ya Rwamagana, nyuma y’aho Muhanga yatsindiwe mu rugo na Rwamagana ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura mu gihe Muhanga yari yatsinze ubanza i Rwamagana 1-0
Amakipe (...)

Amakipe yombi yanganyaga 2-2 mu mikino yombi, Rwamagana ihita ikomeza kubera ibitego byinshi yatsindiye hanze.

Ibi byishimo bya Rwamagana ntibyatinze kuko Muhanga yakubise icyumvirizo isanga iyi kipe bari bahanganye yarakinishije umukinnyi witwa Mbanza Joshua afite amakarita 3 y’umuhondo niko guhita itanga ikirego cyahawe ishingiro.

FERWAFA yateye mpanga Rwamagana y’ibitego 3-0 bituma AS Muhanga yikomereza aho igomba gucakirana na Interforce muri 1/2 cy’irangiza.Mu wundi mukino uteganyijwe,ikipe ya Sunrise FC izacakirana na Vision FC.

Haravugwa kandi ko ikipe ya Nyanza FC nayo yaba yarareze Interforce ko umutoza wayo Gaspard yagaragaye atoza kandi atari yemerewe gutoza uyu mukino.

Amakipe ya Interforce, Sunrise, Rwamagana na Vision FC niyo yari yabonye itike ya ½ cy’irangiza.

Imikino ya ¼ yo kwishyura mu cyiciro cya kabiri yasojwe kuwa 08 Kamena uyu mwaka, aho amakipe ane arimo na Rwamagana City yakatishije itike ya ½ ashaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Undi mukino wabereye i Nyagatare warangiye Sunrise itsinze itsinzi Intare FC ibitego 3-0, mu gihe ubanza Intare zari zatsinze Sunrise igitego 1-0. Ni mu gihe Vision FC nayo yakomeje nyuma yo kunyangira Heroes FC ibitego 4-1, aho mu mukino ubanza Heroes yari yawutsinze 2-1.

Ikipe ya Interforce ni imwe mu makipe yabaye nk’ayatunguranye nyuma yo gusezera ikipe ya Nyanza FC kuri Penaliti 10-09, ni nyuma y’uko buri kipe yombi yari itsinze indi ibitego 2-1 bituma hiyambazwa penaliti Nyanza FC irasezererwa.

Imikino ibanza ya ½,irakinwa kuri uyu wa 14 Kamena 2022

AS Muhanga x Interforce FC
Sunrise FC x Vision FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa