skol
fortebet

Rwamagana yatewe mpaga ibura amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rwamagana City nyuma yo gusezerera Miroplast iyitsinze ibitego3-2 mu mikino yombi byayihaye itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere, kuri ubu ibintu byahindutse nyuma y’aho yahamwe n’icyaha cyo gukinisha umukinnyi utemerewe gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri,aho bamukoresheje mu mikino ya kimwe cya kabiri
. Nyuma y’akanama ka FERWAFA kateranye kuri uyu wa mbere taliki ya 19 kamena kemeje ko iyi kipe ya Rwamagana City ihamwa n’icyaha cyo gukinisha umukinnyi witwa Micomyiza Pie (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rwamagana City nyuma yo gusezerera Miroplast iyitsinze ibitego3-2 mu mikino yombi byayihaye itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere, kuri ubu ibintu byahindutse nyuma y’aho yahamwe n’icyaha cyo gukinisha umukinnyi utemerewe gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri,aho bamukoresheje mu mikino ya kimwe cya kabiri

.
Nyuma y’akanama ka FERWAFA kateranye kuri uyu wa mbere taliki ya 19 kamena kemeje ko iyi kipe ya Rwamagana City ihamwa n’icyaha cyo gukinisha umukinnyi witwa Micomyiza Pie utemerewe gukina icyiciro cya kabiri ndetse kanzura ko ikirego cya Miroplast gifite ishingiro aho kahise kemeza ko ibonye itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere igasimbura Rwamagana City.

Ubwo shampiyona y’icyiciro cya akabiri yari hafi gutangira ikipe ya Rwamagana yakiye ibyangombwa uyu musore gusa baza kumusimbuza undi nyuma ariko Rwamagana City ntiyamwambura ibyangombwa byatumye bamukoresha mu mikino ya kimwe cya kabiri none abakozeho bambuwe itike bari bariyuhiye akuya bakorera.

Nubwo akanama ka FERWAFA katahise gaha agaciro iki kirego cyatanzwe na Miroplast nyuma y’umukino ubanza banganyije na Rwamagana City 2-2 Kuri uyu wa mbere kagihaye agaciro none Miroplast yahise ibona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa