skol

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2025 yatangiye guhatanirwa n’abakinnyi 21

Yanditswe: Friday 04, Jul 2025

featured-image

Abakinnyi 20 barimo batanu bahataniye amanota yo muri Shampiyona Nyafurika, batangiye guhatanira isiganwa ngarukamwaka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally, rikinwamo n’abahatanira Shampiyona y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, ni bwo mu ihuriro ry’imihanda ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights, habereye isiganwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Imodoka mu Rwanda (RAC), rifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Imodoka ku Isi (FIA).

Iri rushanwa ryatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ryitabiriwe n’abakinnyi 20 barimo batanu bahataniye amanota yo kwegukana Shampiyona Nyafurika.

Abo bakinnyi batanu barimo Abanyakenya batatu ari bo Sachania Nikhil ukinana na Patel Deep, Semman Vohra ukinana na Drew Sturrock na Patel Karan ukinana na Khan Touseef.

Abandi ni Umunya-Uganda Yassin Nasser ukinana na Katumba Ali, ndetse n’Umunya-Tanzania Nyerere Prince Charles ukinana na Rutabingwa Fernand w’Umunyarwanda.

Iri siganwa ryarimo abakinnyi 15 bari guhatanira amanota muri Shampiyona y’u Rwanda iyobowe na Kalimpinya Queen ukinana na Ngabo Olivier.

Muri rusange umunsi wa mbere wa mbere wari uwo gukorera amanota y’uko abakinnyi bazahaguruka ku munsi wa kabiri (Qualification Stage). Aha hareshyaga n’ibilometero 2,3.

Perezida wa RAC, Gakwaya Christian, yagaragaje ko iri siganwa rimaze gukomera, bigaragaza intambwe u Rwanda rwateye nyuma y’imyaka 31 rwibohoye.

Ati “Uyu munsi turizihiza Umunsi wo Kwibohora k’u Rwanda, bikaba bisobanuye byinshi ku mukino wo gusiganwa mu modoka. Twakiriye isiganwa mpuzamahanga rya Rwanda Mountain Gorilla Rally, mu bigaragara riri gukurakandi mu gihe kiri imbere rikaba rizakomeza kugira uburyohe burushijeho."

Abakinnyi bitwaye neza kuri uyu munsi harimo Patel Karan wabaye uwa mbere akoresheje iminota itatu n’amasegonda 25, Samman Vohra wakoresheje iminota itatu n’amasegonda 39, mu gihe Yassin Nasser yaaye uwa gatatu akoresheje iminota itatu n’amasegonda 52.

Minisitiri Rwego Ngarambe yavuze ko iri rushanwa ryarenze urwego rwo kuba siporo, ahubwo risigaye riba mu rwego rwo kuzamura ishoramari rya siporo.

Nyuma y’isiganwa ryabaye kuri uyu munsi, abakinnyi bose bazakurikizaho isiganwa rizabera mu Karere ka Bugesera mu mihanda ya Gako.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa