Rwanda Premier League: umukino wagombaga guhuza AS Kigali na Kiyovu Sports Wasubitswe
Yanditswe: Wednesday 14, Aug 2024

Rwanda Premier League yamaze kwemera ubusabe bwa AS Kigali bwo gusubika umukino bari bafitanye na Kiyovu Sports tariki 18 Kanama 2024 ,nyuma yo gusuzuma impamvu zabwo.
Ku wa Gatatu tariki 14 Kanama nibwo Ubuyobozi bwa AS Kigali bwandikiye FERWAFA busaba ko umukino w’umunsi wa Mbere bari bafitanye na Kiyovu Sports wasubikwa ukimurirwa kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki 21 Kanama 2024 kubera impamvu zitabaturutseho .
Mu itangazo Rwanda Premier League yashyize hanze mu masaha ya nimugoroba yatangaje ko , nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya y’Amakipe yombi akemeranywa kuri ubu busabe ,nyuma yo gusuzuma impamvu za bwo ,Rwanda Premier League Board yemeye ubusabe bwa AS Kigali .
Uyu mukino ukazakinwa ku wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024 saa Cyenda z’igicamunsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *