skol
fortebet

Rwarutabura ufana Rayon Sports yakoze impanuka atabarwa ku isonga n’abafana ba APR FC

Yanditswe: Wednesday 18, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rwarutabura uzwi cyane nk’umufana Ukomeye wa Rayon Sports yakoze impanuka ikomeye cyane kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2022 ubwo yari agiye ku myitozo y’iyi kipe afana mu Nzove.
Uyu mufana uzwi cyane yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge aho yitaweho n’abaganga.
Ubwo yari ageze mu muhanda w’igitaka werekeza ku kibuga cyo mu Nzove, moto yari ariho yagonganye n’indi maze aba ari we ukomereka ahita yihutanwa kwa muganga aho yajyanywe ku bitaro bya Nyarugenge akaba ari ho arwariye. (...)

Sponsored Ad

Rwarutabura uzwi cyane nk’umufana Ukomeye wa Rayon Sports yakoze impanuka ikomeye cyane kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2022 ubwo yari agiye ku myitozo y’iyi kipe afana mu Nzove.

Uyu mufana uzwi cyane yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge aho yitaweho n’abaganga.

Ubwo yari ageze mu muhanda w’igitaka werekeza ku kibuga cyo mu Nzove, moto yari ariho yagonganye n’indi maze aba ari we ukomereka ahita yihutanwa kwa muganga aho yajyanywe ku bitaro bya Nyarugenge akaba ari ho arwariye.

Nkundamatch umurwaje aganira n’ikinyamakuru ISIMBI yagize ati"Impanuka yayikoze ejo, yaraye mu bitaro abaganga bamwitaho. Uyu munsi nibwo bamunyuza mu cyuma, ubu urabona yoroherwa nta kibazo. Yari ageze muri wa muhanda w’igitaka wo mu Nzove moto yari ariho igongana n’indi aba ari we ukomereka."

Amakuru aravuga ko uyu Rwarutabura ari koroherwa, nyuma y’aho yitaweho n’abaganga bakamukorera ibishoboka byose. Uyu mufana akaba yasezerewe ubu ari iwe mu rugo.

Mu mafoto yashyizwe hanze yagaragaje Rujugiro basanzwe ari inshuti nubwo we afana APR FC n’abandi bafana b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu basuye uyu Rwarutabura ndetse bamugenera ubufasha.

Benshi mu bashyize ibitekerezo kuri aya mashusho bashimye cyane uyu muco mwiza wo guhangana mu kibuga ariko hanze y’ikibuga abakunzi ba ruhago bakabana nk’abavandimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa