skol
fortebet

Rwatubyaye Abdoul yavuze ko aba-Rayons ari indashima

Yanditswe: Wednesday 04, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari kapiteni wa Rayon Sports mu 2023, Rwatubyaye Abdoul, yavuze ko abafana b’iyi kipe batanyurwa kabone n’ubwo wabaha ibyishimo bingana gute.

Sponsored Ad

Mu gihe umwaka w’imikino 2024-25 warangiye mu Rwanda mu mupira w’amaguru, abakinnyi batandukanye bakomeje gutanga ibitekerezo ku ngingo zimwe na zimwe zishingiye ku mupira w’amaguru. Aha harimo abanenga n’abashima.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, Rwatubyaye Abdoul wabaye kapiteni wa Rayon Sports mu 2023, yavuze ko abakunzi b’iyi kipe batanyurwa n’iyo abakinnyi baba batwaye ibikombe byose. Ibi yabitangaje ku wa 3 Kamena 2025.

Yagize ati “Ubushize Rayon Sports yegukanye ibikombe bibiri byikurikiranya, twari duhari. Twari ku rwego rwiza hatitawe ku bihe bigoye cyane twarimo. Ariko bamwe mu bafana ba Rayon Sports nta bwo babihaye agaciro ahubwo bakomeje kuvuga ko ndi ikibazo. Indashima bikabije.”

Uyu musore yakomeje avuga ko yatangaje ubu butumwa ashingiye ku kuba mu 2023 yarafashije iyi kipe kwegukana Igikombe cy’Amahoro, ndetse muri uwo mwaka bakanegukana icya Super Cup, byombi babyambuye APR FC.

Mu mwaka wakurikiyeho muri Gashyantare, yahise ava muri iyi kipe yo mu Nzove nyamara yo ntiyifuzaga kumurekura, asubira muri FC Shkupi yo mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonie ku bihumbi 30$. Ni icyemezo kitashimwe n’ubuyobozi ndetse n’abafana.

Rwatubyaye yaje gutandukana na yo ahita ajya muri Brera Strumica yo muri iki gihugu, gusa nyuma yo gutandukana na yo muri Mutarama 2025. Kugeza ubu nta yindi kipe arabona.

Rwatubyaye w’imyaka 28 yaciye mu makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Isonga na APR FC, mu gihe hanze y’u Rwanda yakiniye Colorado Springs Switchbacks, Kansas City na Colorado Rapids zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rwatubyaye Abdoul yavuze ko abafana ba Rayon Sports ari indashima Abafana ba Rayon Sports biswe indashima na Rwatubaye wabaye kapiteni w’iyi kipe mu 2023

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa