skol
fortebet

Rwatubyaye Abdul mu nzira yerekeza muri Tanzania

Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018

Sponsored Ad

Myugariro wa Rayon sports Rwatubyaye Abdul uri mu bihe byiza arashakishwa bikomeye n’ikipe ya Young Africans ishaka kumugura ngo ayifashe mu bwugarizi bwayo cyane ko kapiteni wayo Kelvin Yondani ari gusaza.

Sponsored Ad

Rwatubyaye wemeje Young Africans mu mukino iheruka gutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0, arashakishwa n’iyi kipe ifite abafana benshi muri Tanzani kugira ngo ayifashe kuziba icyuho kiri mu busatirizi bwayo burimo abakinnyi benshi bakuze.

Ubwo Yanga Africans yari imaze guhabwa isomo rya ruhago na Rayon Sports,abatoza bayo barimo Mwinyi Zahera bashimye Rwatubyaye Abdul cyane bamwaka nimero za telefoni n’uburyo bamubona kugira ngo bazamuvugishe abashe kwerekeza muri iyi kipe.

Biravugwa ko aba batoza ba Young Africans batunguwe n’ubuhanga bwa Rwatubyaye ndetse banga kwemera ko ari Umunyarwanda byatumye babwira umuherwe Yusuf Manji ko babonye myugariro wa mbere mu Rwanda bifuza kugura.

Ntabwo Young iratangaza ku mugaragaro ko ishaka Rwatubyaye gusa amakuru agera ku Umuryango ni uko batwaye nimero ze za telefoni kugira ngo bazamuvugishe ndetse bumvikane ku byerekeye kuyikinira.

Rwatubyaye Abdul aherutse kongera amasezerano mashya muri Rayon Sports ku buryo Young Africans imwifuje yavugana na Gikundiro igira umuco mwiza cyane wo gufasha abakinnyi bayo kwerekeza hanze iyo amakipe akomeye abifuje.



Young Africans irashaka Rwatubyaye wayigoye bikomeye i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa