skol
fortebet

Rwatubyaye Abdul na Djabel ntibajyana na Rayon muri Mali

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sorts irahaguruka mu Rwanda mu urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu saa 1:45 za mu gitondo yerekeza muri Mali gukina umukino ubanza wa 1/16 na Onze Createurs muri CAF ConfederationCup.
Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe, gusa ikipe ya Rayon Sports yifuza kugerayo hakiri kare kugira ngo ibone umwanya wo kuruhuka inamenyera ikirere cya hariya dore ko ngo kinashyuha.
Umutoza Masudi Djuma avuga ko nta byinshi bazi kuri iyi kipe uretse kubona amahusho (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sorts irahaguruka mu Rwanda mu urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu saa 1:45 za mu gitondo yerekeza muri Mali gukina umukino ubanza wa 1/16 na Onze Createurs muri CAF ConfederationCup.

Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe, gusa ikipe ya Rayon Sports yifuza kugerayo hakiri kare kugira ngo ibone umwanya wo kuruhuka inamenyera ikirere cya hariya dore ko ngo kinashyuha.

Umutoza Masudi Djuma avuga ko nta byinshi bazi kuri iyi kipe uretse kubona amahusho yayo, ngo bazagenda bashaka kutinjizwa igitego ari nako bashaka kukinjiza.

Yagize ati "ntiturabona aho ikina uretse kubona amashusho yayo gusa, nitugera hariya ni ukubwira abakinnyi ko buri munota uciyeho tutinjijwe igitego ari inyungu zacu, gusa byumvikane ntago tugiye kugarira tugiye gukina, tuzugarira tunashaka igitego kuko utsinze igitego hanze biba ari 2."

Mu bakinnyi bashobora guhagurukana n’iyi kipe ntiharimo Rwatubyaye Abdul kuko adafite ibyangombwa bimwemerera gukina iyi mikino nyafurika. Rayon Sports yamutanze ku urutonde rw’abakinnyi izifashisha muri iyi mikino ariko ntiyari mu Rwanda, igihe cyaje kugera iyi kipe ikeka ko atazagaruka bamukura ku urutonde ndetse ntiyakorerwa icyangombwa kimwemerera gukina Confederation Cup, Rwatubyaye akaba yaramenyesheje ikipe ya Rayon Sports ko agiye kugaruka yaramaze kumukura kuri uru rutonde, gusa birashoboka ko umukino wo kwishyura ashobora kuzawukina kuko ibyangombwa bye ngo bishobora kuzaba byarabonetse.

Undi mukinnyi nawe utazagaragara muri uyu mukino ubanza ni Manishimwe Djabel umaze iminsi afite ikibazo cy’urutugu ariko akaba yarakize yanatangiye imyitozo ameze neza cyane nk’uko abyivugira, gusa umutoza ashobora kutamutwara mu rwego rwo kwirinda kumukinisha ari bwo akiva mu imvune akaba yahahurira n’ikindi kibazo.

Umunya-Mali Tediane Kone uheruka gusinyira iyi kipe we nta kibazo afite ibyangombwa yarabibonye azajyana na bagenzi ndetse ni n’umwe mu bakinnyi bitezweho kuzagira icyo bakorera iyi kipe ya Rayon Sports igihe bazaba bari hariya muri Mali kuko ariho avuka we na Moussa Camara.

Twabibutsa ko iyi kipe ya Rayon Sports igeze muri 1/16 cya Confederation Cup nyuma yo gusezerera Wau Salam yo muri Sudani y’Epfo ku igiteranyo cy’ibitego 6-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa