skol
fortebet

Rwatubyaye Abdul yatandukanye n’ikipe ye aheruka kwerekezamo

Yanditswe: Sunday 01, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonie y’Amajyaruguru yatangaje ko yatandukanye na myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul, amasaha make agaragaye mu mukino yatsinzemo FK Sileks.

Sponsored Ad

Rwatubyaye yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose y’uyu mukino wo ku wa Gatandatu, warangiye FC Shkupi itsinze ibitego 2-1.

Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yakiniraga iyi kipe y’i Burayi nyuma yo kuyisubiramo muri Gashyantare avuye muri Rayon Sports.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, FC Shkupi yagize iti “Uyu munsi twatandukanye n’umukinnyi ngenderwaho mu ikipe yacu. Umusaruro wawe mu ikipe ni ntagereranywa yaba mu kibuga no hanze yacyo. Nubwo tugusezeye, ubwitange bwawe turabugushimira.”

Yakomeje igira iti “Mu minsi iri imbere ubwo uzaba usoje gukina, imiryango yacu izahora ifunguye kuri wowe. Umuhate n’urukundo watuzanyemo tuzahora tubyibuka. Turakwifuriza guhirwa aho ugiye gukomereza urugendo.”

Ni ku nshuro ya kabiri Rwatubyaye yakiniraga FC Shkupi yagezemo bwa mbere mu 2021, akayikinira umwaka umwe.

Rwatubyaye usanzwe uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yakiniye APR FC, Isonga FC na Rayon Sports mu Rwanda, Kansas City, Swope Park Rangers, Colorado Rapids na Colorado Switchbacks muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa