skol
fortebet

Rwatubyaye Abdul yatanze impamvu Rayon Sports iri muzihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona

Yanditswe: Monday 08, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) Rwatubyaye Abdul , n’ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yatangaje ko ikipe ya APR FC, AS Kigali na Rayon Sports imwe muri zo izegukana igikombe cya shampiyona. Tariki 30 Ukwakira 2021, nibwo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-2022 yatangiye, abantu benshi bakaba babona ko igikombe kiri hagati ya APR na AS Kigali gusa.
AMAKURU / IMIKINO / IMYIDAGADURO / MU MAHANGA / MU RWANDA Rwatubyaye Abdul (...)

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) Rwatubyaye Abdul , n’ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yatangaje ko ikipe ya APR FC, AS Kigali na Rayon Sports imwe muri zo izegukana igikombe cya shampiyona.

Tariki 30 Ukwakira 2021, nibwo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-2022 yatangiye, abantu benshi bakaba babona ko igikombe kiri hagati ya APR na AS Kigali gusa.

AMAKURU / IMIKINO / IMYIDAGADURO / MU MAHANGA / MU RWANDA
Rwatubyaye Abdul yavuze impamvu aha Rayon Sports amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona
November 8, 2021 - by Dusabimana Faustin - Leave a Comment

Myugariro wo hagati mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ n’ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yavuze ko ikipe ya APR FC, AS Kigali na Rayon Sports imwe muri zo izegukana igikombe cya shampiyona.

Tariki 30 Ukwakira 2021, nibwo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-2022 yatangiye, abantu benshi bakaba babona ko igikombe kiri hagati ya APR na AS Kigali gusa.

Mu kiganiro Rwatubyaye Abdul yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports na yo ifite ijambo ku gikombe cy’uyu mwaka.

Ati “N’ubwo ntakurikira imikino muri shampiyona yo mu Rwanda ariko abakinnyi b’amakipe yo mu Rwanda benshi nzi ubushobozi bwabo, ikipe ya APR FC, AS Kigali na Rayon Sports zifite amahirwe menshi ku gikombe”.

“Impamvu Rayon Sports nyishyira mu makipe ahatanira igikombe n’uko ifite abakinnyi beza nka Muhire Kevin, Niyigena Clement, Nishimwe Blaise n’abandi benshi, ikindi kandi abafana bemerewe kugaruka ku kibuga ni kimwe mu bizafasha Rayon Sports”.

Iyi kipe itozwa na Irambona Masudi Djuma iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 ubwo yatozwaga n’Umunya-Brazil Roberto Olivier Goncalves do Calmo.

Rwatubyaye yavuye mu Rwanda asinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare 2019 ariko iyi kipe yaje kumutanga mu ikipe ya Colorado Rapids na yo ikina mu cyiciro cya mbere muri USA, imugurana umukinnyi wo hagati witwa Benny Feilhaber wigeze kuyikinira mbere muri 2013-2017.

Rwatubyaye yakuriye mu bakinnyi b’ingimbi (academy) ba APR FC aho yavuyemo yerekeza muri APR FC ayigiriramo ibihe byiza mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports yavuyemo mu mwaka wa 2019 yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Urutonde n’amanota:

1. As Kigali -6pts
2.APR FC -6
3.Rayon Sports -4
4.Gasogi utd -4
16.Etoile de l’Est 0pt -5

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa