skol
fortebet

Rwatubyaye agiye kujyanwa hanze kubagwa mu ivi

Yanditswe: Monday 26, Jun 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryemeza ko ryamaze kohereza ibisabwa muri Maroc ngo myugariro wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul ajye kubagwa mu ivi, imvune yagize muri Werurwe 2017.
Nzamwita Vincent de Gaulle, Umuyobozi wa FERWAFA avuga ko bamaze kuzuza ibyangombwa basigaje kumenya neza itariki abaganga bo muri Maroc bazabonekeraho bityo Rwatubyaye agahita ajya muri iki gihugu kimaze kuvura abakinnyi benshi b’Abanyarwanda.
Rwatubyaye yagize ikibazo mu ivi “déchirure d’un (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryemeza ko ryamaze kohereza ibisabwa muri Maroc ngo myugariro wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul ajye kubagwa mu ivi, imvune yagize muri Werurwe 2017.

Nzamwita Vincent de Gaulle, Umuyobozi wa FERWAFA avuga ko bamaze kuzuza ibyangombwa basigaje kumenya neza itariki abaganga bo muri Maroc bazabonekeraho bityo Rwatubyaye agahita ajya muri iki gihugu kimaze kuvura abakinnyi benshi b’Abanyarwanda.

Rwatubyaye yagize ikibazo mu ivi “déchirure d’un ménisque” aho abaganga bemeza ko abazwe atatinda gukira.

Uyu wahoze akinira APR FC yaguzwe na Rayon Sports uyu mwaka w’imikino utangira aburirwa irengero agaruka agaruka muri Gashyantare avunika nyuma y’amezi abiri akiniye Rayon Sports.

Rwatubyaye Abdul yaba yiyongereye ku bandi bakinnyi baheruka kuvurirwa muri Maroc nka Twizerimana Onesime, Buteera Andrew, Benedata Janvier, Muhire Kevin na Mwiseneza Djamal.

Kuvura abakinnyi b’Abanyarwanda muri Maroc bishingiye ku bufatanye bw’amashyirahamwe yombi y’umupira w’amaguru; FERWAFA na FRMF yasinywe mu Kwakira 2015, mu 2017 yaje kuvugururwa hiyongeramo n’ibikorwa remezo.

Ibitekerezo

  • Urwar’ubukira!.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa