skol
fortebet

Rwatubyaye, Camara na Yves rwigema ntibari mu bakinnyi bazakina umukino wa Amagaju

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports irakina umukino w’umunsi wa 22 ejo kuwa Gatatu tariki ya 5 Mata 2017 idafite bamwe mu bakinnyi bayo bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo imvune n’ibindi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mata 2017, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura ikipe ya Amagaju FC ejo kuwa Gatatu mu mukino w’umunsi wa 22 wakabaye warakinwe mu mpera z’icyumweru gishize ukaza kwimurirwa muri iki cyumweru.
Ni imyitozo itagaragayemo abakinnyi nka Rwatubyaye Abdul, Yves Rwigema (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports irakina umukino w’umunsi wa 22 ejo kuwa Gatatu tariki ya 5 Mata 2017 idafite bamwe mu bakinnyi bayo bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo imvune n’ibindi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mata 2017, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura ikipe ya Amagaju FC ejo kuwa Gatatu mu mukino w’umunsi wa 22 wakabaye warakinwe mu mpera z’icyumweru gishize ukaza kwimurirwa muri iki cyumweru.

Ni imyitozo itagaragayemo abakinnyi nka Rwatubyaye Abdul, Yves Rwigema na Moussa camara ndetse umutoza Masudi Djuma akaba yemereye ikinyamakuru Umutryango ko aba basore batazagaragara muri uyu mukino.

Yagize ati “Uretse Yves urwaye abandi bose biteguye gukina, kuri Camara twagize ikibazo cy’abanyamahanga benshi kandi amaze gukina imikino myinshi ataruhuka twafashe icyemezo cyo kumuruhura kuri uyu mukino, Rwatubyaye ntarakira neza ariko nkeka ko mu cyumweru gitaha azatangira imyitozo.”

Ku bijyanye n’uyu mukino byavugwaga ko wakuwe saa 15:30’ ugashyirwa saa 18:00’ ikipe ya Amagaju ikaza kubyanga, Masudi yavuze ko bo biteguye nibashaka umukino bazawushyire mu gitondo bariteguye nta kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa