skol
fortebet

Rwatubyaye yagize imvune ikomeye igiye gutuma amara hanze amezi asaga 8

Yanditswe: Monday 24, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Shkupi ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul yatangaje ko uyu myugariro yagiriye imvune, mu mukino batsinzwemo na Lech Poznan ibitego 4-1. Yavuze ko agomba kumara hagati y’amezi 7 na 8, bivuze ko atazagaragara mu mikino 4 ya mbere yo mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2023 Amavubi azakina muri Kamena uyu mwaka.
Muri Mutarama 2021,nibwo ,Rwatubyaye Abdul,wahoze akina muri Amerika mu ikipe ya Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2 muri USA (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Shkupi ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul yatangaje ko uyu myugariro yagiriye imvune, mu mukino batsinzwemo na Lech Poznan ibitego 4-1.

Yavuze ko agomba kumara hagati y’amezi 7 na 8, bivuze ko atazagaragara mu mikino 4 ya mbere yo mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2023 Amavubi azakina muri Kamena uyu mwaka.

Muri Mutarama 2021,nibwo ,Rwatubyaye Abdul,wahoze akina muri Amerika mu ikipe ya Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2 muri USA yerekeje mu gihugu cya Macedonia mu ikipe ya FC Shkupi yo mu gihugu cya Macedonia.

FC Shkupi ni ikipe yashinzwe muri 2012, ikaba imaze imyaka 10 ishinzwe, ibarizwa mu Majyarugura ya Macedonia ikaba ikina muri shampiyona ya Macedonian First Football League ari nayo shampiyona nkuru muri iki gihugu.

Muri iyo myaka ikaba imaze kwitabira irushanwa rya Europa League inshuro 3.

FC Shkupi ntabwo yatangiye ari ikipe imwe ahubwo ni amakipe abiri yihuje, ni nyuma y’uko yari yahuye n’ikibazo cy’amikoro.

FK Sloga Jugomagnat yari yarashinzwe mu 1927, nyuma yaje kugira ikibazo cy’amikoro bitewe n’uwari umuterankunga wayo bituma muri 2005 imanuka mu cyiciro cya 2.

Umwaka w’imikino 2008-2009 ifashijwe n’abafana yaje kongera kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ariko ntiyahiriwe kuko umwaka w’imikino wakurikiyeho (2009-2010) yo na Makedonija Gjorče Petrov zaje kwikura mu marushanwa yose ategurwa na Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Macedonia bitewe no kongera gutorwa kwa Haralampie Hadži-Risteski ku mwanya wa perezida wa federasiyo, aya makipe yahise amanurwa mu cyiciro cya kabiri nk’uko amategeko abiteganya.

Muri 2012 nibwo FK Sloga Jugomagnat yaje kwihuza na FC Albarsa maze bahita bakora ikipe ya FC Shkupi ubu ibarizwa mu mujyi wa Čair mu Majyaruguru ya Macedonia ikinira kuri Čair Stadium yakira abantu ibihumbi 6.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa