skol
fortebet

Rwatubyaye yashyize hanze impamvu nyamukuru yamuteye gutoroka adakiniye Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2017

Sponsored Ad

Rwatubyaye Abdul ari kumwe na Yves Rwigema bakinanye no muri APR FC
Rwatubyaye Abdul yavuze ko impamvu yatumye agenda adakiniye Rayon Sports ari uko yari afite amakipe menshi amwifuza ku mugabane w’Uburayi abona ikipe ya Rayon itamwemerera kugenda kuko ari bwo yarakiyisinyira ahitamo gutoroka.
Tariki ya 28 Nyakanga 2016 nibwo Rwtubyaye yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2, gusa nyuma y’ihihe gito yahise aburirwa irengero.
Nyuma y’imyitozo ye ya mbere kuva agarutse muri Rayon (...)

Sponsored Ad

Rwatubyaye Abdul ari kumwe na Yves Rwigema bakinanye no muri APR FC

Rwatubyaye Abdul yavuze ko impamvu yatumye agenda adakiniye Rayon Sports ari uko yari afite amakipe menshi amwifuza ku mugabane w’Uburayi abona ikipe ya Rayon itamwemerera kugenda kuko ari bwo yarakiyisinyira ahitamo gutoroka.

Tariki ya 28 Nyakanga 2016 nibwo Rwtubyaye yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2, gusa nyuma y’ihihe gito yahise aburirwa irengero.

Nyuma y’imyitozo ye ya mbere kuva agarutse muri Rayon Sports, yatangaje ko nawe atari yishimiye kugenda atorotse ahubwo byatewe n’impamvu ze bwite, harimo kuba yarabonaga ikipe ya Rayon Sports itamuha uruhushya kandi aribwo akiyisinyira, kandi no kugenda yabonaga ari ngombwa.

Yagize ati"navuga ko impamvu ari zanjye ku giti cyanjye, mbere gusinyira Rayon nari nsanzwe mfite andi makipe anyifuza ku mugabane w’Uburayi nko muri Turikiya ngo njye gukora yo igeragezwa, mbanza kujyayo mvuga ngo wenda shampiyona ishobora gutangira nabonye amahirwe yo kubasinyira. Nabonye nimbibwira ubuyobozi bwa Rayon Sports butari bubyemere kuko nibwo bari bakisinyisha kandi bansinyishije bankeneye.

Yakomeje avuga ko yasanze ikipe yari agiyemo muri Turikiya itari ifite gahunda yo guhita imusinyisha ahitamo guhita agaruka.

Yagize ati"ikipe nari ndimo nasanze idafite gahunda yo guhita insinyisha mu kwa mbere, yashakaga kungumana kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye ariko nsanga nta gumya gukora imyitozo gusa nta kina mpitamo kugaruka kuko hari ikipe nari mfitiye amasezerano.

Abdul avuga ko yavuganye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports mbere akumva bukimutemereza ndetse bwemera no kumubabarira ku makosa ye ahita afata icyemezo cyo kuza. Akaba aje gufasha ikipe ya Rayon Sports mu mukino ya shampiyona ndetse n’imikino nyafurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa