skol
fortebet

Rwatubyaye yatunguye abafana ba Rayon Sports ku munsi w’ejo (Amafoto)

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2017

Sponsored Ad

Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira ikipe ya Rayon Sports yatunguye abafana b’iyi kipe ubwo yatangiraga imyitozo ku munsi w’ejo taliki ya 29 Kanama 2017 mu gihe benshi bari bazi ko akiri mu mvune ndetse ko agomba kubanza kujya muri Maroc kubagwa. Uyu myugariro uri mu beza u Rwanda rufite amaze amezi 5 adakina nyuma yo kugira imvune ikomeye ku itariki ya 22 Werurwe 2017 mu mukino Rayon Sports yatsinze Bugesera,byatumye adakomeza kuyobora ubwugarizi bw’iyi kipe iherutse gutwara igikombe cya (...)

Sponsored Ad

Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira ikipe ya Rayon Sports yatunguye abafana b’iyi kipe ubwo yatangiraga imyitozo ku munsi w’ejo taliki ya 29 Kanama 2017 mu gihe benshi bari bazi ko akiri mu mvune ndetse ko agomba kubanza kujya muri Maroc kubagwa.

Uyu myugariro uri mu beza u Rwanda rufite amaze amezi 5 adakina nyuma yo kugira imvune ikomeye ku itariki ya 22 Werurwe 2017 mu mukino Rayon Sports yatsinze Bugesera,byatumye adakomeza kuyobora ubwugarizi bw’iyi kipe iherutse gutwara igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino ushize.

Ubwo iyi kipe yari mu myitozo ku Mumena uyu musore nawe yabiyunzeho gusa atangira akora wenyine kuko kubera igihe amaze adakina ntiyari kubasha kugera aho bagejeje ubu dore ko bamaze ukwezi kurenga bakora imyitozo.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye n’ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru yavuze ko yahisemo gutangira imyitozo kugira ngo adakomeza gutakaza igihe kandi ibyo kubagwa kwe bitari hafi aha.

Yagize ati “Nifuzaga kujya muri Maroc ariko ntabwo byakunze ko byihuta. Abaganga bambwiye ko kumara igihe kinini ntakora ari bibi ku mvune yanjye ya ‘meniscus’,ko ibyiza ari i ugukora kuko byampa amahirwe yo gukomeza amavi ndetse imvune igakira bitabaye ngombwa kubagwa.

Abatoza nabo baganiriye n’abaganga banyemerera gutangira gukora. Kuko maze iminsi ntakora biransaba nk’icyumweru nikorana ariko nyuma yahoo nzakorana na bagenzi banjye kandi ngaragare mu mikino. Uko niyumva njye meze neza nta kibazo.”


Uyu musore w’imyaka 22 waje mu ikipe ya Rayon Sports avuye mu ikipe ya APR FC aho kuva yayigeramo atarayikinira igihe kinini kubera imvune zamwokamye.

Ibitekerezo

  • Uzicuza, iyo Uba muri APR iba yarakuvuje kera waranakize, none utangiye gukinana immune, iminsi irigisha kurusha mwarimu, uzamenya ko wibeshye Inzira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa