Rwatubyaye yishimiye kugaruka mu kibuga ari kapiteni wa Rayon Sports
Yanditswe: Thursday 10, May 2018
Myugariro Rwatubyaye Abdul yatangaje ko yishimiye icyubahiro yahawe n’umutoza ndetse n’abakinnyi bagenzi be,ubwo yahabwaga igitambaro cy’ubukapiteni ku mukino wa Mukura VS yagaragayemo nyuma y’umwaka urenga yari amaze yaravunitse.
Rwatubyaye yavunitse tariki 22 Werurwe 2017 mu mukino wa Shampiyona Rayon Sports yakinaga na Bugesera FC mu Bugesera,kuva ubwo ntiyongeye kugaragara na rimwe mu kibuga,aho yagarutse ku munsi w’ejo banganyije na Mukura VS 0-0.
Rwatubyaye yabwiye abanyamakuru ko guhabwa igitambaro cy’ubukapiteni nyuma y’igihe kingana gutya adakina,byamushimishije ndetse bimutera imbaraga zo gukora cyane kugira ngo azongere kugaruka ku rwego yari ariho.
Yagize ati “Ikintu kimwe navuga ni uko ari icyizere abayobozi bangiriye, ari icyizere abakinnyi bangiriye, ari icyizere umutoza yangiriye no kugira ngo bampe ikaze kuko maze igihe ndakina, ndakeka ni ibintu byantunguye, ntabwo nari mbyiteguye, ni ibyishimo kuri njyewe."
Amakuru agera ku umuryango ni uko uyu myugariro ariwe kapiteni mushya wa Rayon Sports,kuko mu masezerano mashya aherutse gusinyira Rayon Sports,avuga ko agomba kuba kapiteni igihe cyose ari mu kibuga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *