skol
fortebet

Rwatubyaye yitabajwe mu bakinnyi b’Amavubi azahura na Libya

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’Amavubi, Torsten Spittler amaze gushyira hanze urutonde rw’Abakinnyi azifashisha yitegura umukino w’ishiraniro azahanganamo LIBYA.

Sponsored Ad

AMAVUBI na LIBYA bizacakiranira mu mukino uzaba tariki 14/11(ku wa 4 utaha) 2024, n’uzahuza AMAVUBI na Nigeria iwayo tariki 18/11/2024.

Biteganijwe ko umwiherero w’aba bakinnyi uzatangira ku wa 1 tariki ya 11/11/2024.

U Rwanda rurasabwa gutsinda LIBYA i Kigali, ubundi ibya Nigeria bikaza nyuma mu yindi mibare.

urutonde rw’abakinnyi bahamagawe n’umutoza rwongeye kugarukamo Rwatubyaye wari umaze igihe adahamagarwa nyuma yo kutizera urwego rwe ugereranije na Manzi Thierry bakina ku mwanya umwe ariko akaba aherutse kugira imvune.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa