Rwemarika yanenze bamwe mu bari bahagarariye amakipe bitwaye nabi mu matora
Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2018
Rwemarika Felicite uherutse kwiyamamariza kuyobora FERWAFA bikarangira atsinzwe amatora,yanenze bamwe mu bayobozi ndetse n’abari bahagarariye amakipe mu matora ya FERWAFA 39,kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo bangaga gutora amajwi yabo akaba imfabusa.
Rwemarika yatangarije Radio Rwanda ko kuba amajwi ya bamwe mu bari bahagarariye amakipe yarabaye imfabusa, yabuze uko abivuga kuko batigeze bagaragaza uruhande bahagazeho cyane ko batigeze batora Yego cyangwa Oya ahubwo amajwi yabo (…)
Rwemarika Felicite uherutse kwiyamamariza kuyobora FERWAFA bikarangira atsinzwe amatora,yanenze bamwe mu bayobozi ndetse n’abari bahagarariye amakipe mu matora ya FERWAFA 39,kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo bangaga gutora amajwi yabo akaba imfabusa.
Rwemarika yatangarije Radio Rwanda ko kuba amajwi ya bamwe mu bari bahagarariye amakipe yarabaye imfabusa, yabuze uko abivuga kuko batigeze bagaragaza uruhande bahagazeho cyane ko batigeze batora Yego cyangwa Oya ahubwo amajwi yabo bayagize imfabusa.
Yagize ati “Bariya bantu bari bahagarariye amakipe banze kugaragaza uruhande bahagazeho kuko iyo umuntu utamushyigikiye uravuga uti Oya,icyo gihe uba ugaragaje uruhande uhagazeho ariko igihe wifashe uba ugaragaje ubwoba ndetse ko uri umuntu utazi gufata icyemezo.Bariya bayobozi bagize ubwoba batinya kugaragaza uruhare rwabo badushyira mu gihirahiro.”
Rwemarika yavuze ko abona aba bari bahagarariye amakipe bagera kuri 39 sbatazi icyo bashaka kuko banze kugaragaza uruhande babogamiyeho mu matora ya FERWAFA aherutse kuba taliki ya 30 Ukuboza 2017, yarangiye nta muntu uyatsinze kuko umukandida umwe rukumbi Rwemarika Felicite atabashije
kugira amajwi 27 yasabwaga kugira ngo ayobore FERWAFA.
Mu matora ya FERWAFA aheruka kuba Rwemarika yatowe n’abantu 13 mu gihe abagera kuri 39 bivugwa ko bagombaga gutora Nzamwita Vincent De Gaulle, amajwi yabo yabaye imfabusa. Amakuru agera ku Umuryango ni uko aba bantu bari bahagarariye amakipe 39 banditse ku mpapuro z’amatora izina rya Nzamwita Vincent De Gaulle kandi atari akiri mu matora ariyo mpamvu amajwi yabo
yabaye imfabusa.
Nzamwita Vincent wari mukandida ku mwanya wo kuyobora FERWAFA,yikuye mu matora habura amasaha make ngo abe aho bivugwa ko yaba yarasabwe gukuramo kandidatire kubera amakosa yakoze yo kurarana muri Hotel n’abari bahagarariye amakipe 39 bagombaga gutora taliki ya 30 Ukuboza 2017.
Ibitekerezo
Rwemarika yaratsinze dukulikije amategeko abanyamuryango bashyizeho tuyakurikije ubu niwe Présidente wa FERWAFA ahumbwo twibaza impamvu adatangira imirimo ye na comité ye
Rwemarika yaratsinze dukulikije amategeko abanyamuryango bashyizeho tuyakurikije ubu niwe Présidente wa FERWAFA ahumbwo twibaza impamvu adatangira imirimo ye na comité ye
Ibyo ntacyo bivuze, baca umugani mu Kinyarda ngo Umujinya w’imbwa ushirira mu murizo, bishoboke ko ari za bituhukwaha bari baraye batamira, ubundi baza guhimana ngo yaha barahima uwo mubyeyi.
.
Ubwo se kwandika kumpapuro z’itora degaule bagirango bamwereke iki? Ko yari yamaze gucaho, 😅😅😅 niyigendere rwiza asigare mu mateka nk’abamubanjirije, gusa bibaye aribyo akaba yarabarebeye akantu aziko azatorwa nk’uko binugwanugw hanze aha, yaba ababaje cyane Pauvre Degaule.