Umunyabigwi RYAN Giggs wamenyekanye ari umukinnyi wa Manchester United akanatoza igihugu cya Wales,ntabwo ameranye neza n’umugore we baherutse guhana gatanya kuko bakomeje gushwana bapfa uzatwara imbwa zabo ubwo bazaba bari kugabana imitungo.
RYAN Giggs na Kate Greville bose barashaka imbwa yabo y’amezi 6 yitwa Mac n’indi yitwa Atlas ariko ntawifuza kurekera undi.
Aba bombi batandukanye mu mwaka ushize ubwo polisi yahamagarwaga ikaza mu rugo rwabo igasanga bari gukozanyaho,byatumye ita muri yombi Ryan Giggs imushinja gukubita umugore we.
Amakuru avuga ko aba bombi baguze imbwa yitwa Atlas yo kubana na Mac ariko ngo bose barashaka iyi ya mbere.
Uwahaye amakuru The Sun yagize ati “Ryan na Kate bakunze cyane Mac ndetse bayigurira mugenzi wayo bajya bakinana.
Ese bazareka izi mbwa zibane cyangwa buri wese azatwara imbwa imwe?.Bose barashaka izi mbwa kandi nta ruhande na rumwe rushaka guheba.”
Giggs w’imyaka 46 na Kate babanaga mu nyubako nziza cyane ya miliyoni 1.7 y’amapawundi mu mujyi wa Worsley I Manchester ariko baje gutandukana nyuma yo kurwana mu Ugushyingo umwaka ushije.
Giggs yarafunzwe azira guhohotera Kate ndetse kugeza n’ubu ategereje icyemezo ubutabera buzamufatira gusa ikipe y’igihugu ya Wales yatozaga yamuhagaritse ku kazi.
Kate w’imyaka 36 yatwaye izi mbwa ubwo yahungaga urugo rwa Giggs bamaze kurwana.Giggs yavuze ko nta kibi yakoreye uyu wari umugore we.
Umugore wa Giggs akunda imbwa cyane ndetse yanze kuziharira umugabo we
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *