skol
fortebet

Sadate yavuze ijambo rikomeye kuri Kwizera Olivier uherutse kwirukanwa mu mwiherero w’Amavubi azira umukobwa

Yanditswe: Monday 23, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sport yahaye impanuro umunyezamu Kwizera Olivier wakiniye iyi kipe ya Rayon Sports ndetse na APR FC amusaba kwigira kuri bakuru be bamubanjiije mu kibuga mu rwego rwo kwirinda gusabiriza nk’uko byagendekeye Muhamud Mossi.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa State yatanze abunyujije ku rukuta rwe rwa Twitter nyuma y’aho kwizera aherutse kwirukanwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’Amavubi azira amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga,amugaragaza aririmbira umukobwa bigaragara ko byabaye mu masaha akuze.

Yagize ati” Ubundi nsinjya nkunda kuvuga ku muntu uri mubibazo ariko igihe kirageze ngo uyu musore yigire kuri bakuru be. Muhamud Monsi ( talent sans Discipline ubu yirwa asabiriza), ( Ndanda talent avec vision et Discipline ubu ni coach mpuzamahanga). Amahirwe si kenshi aza mu buzima OLIVIER”

Ibi Sadate yabanje gusa b’uwiseguye ko ubusanzwe atajya avuga ku muntu ari mu bibazo,ati”ariko igihe kirageze ngo uyu musore yigire kuri bakuru be”.

Yasobanuye uko Muhamud Mossi wigeze kuba umuzamu ukomeye muri iki gihugu ko yarafite impano ariko kubera ko nta myitwarire myiza yagiraga (Discipline) byatumye ubu yirirwa asabiriza “Muhamund Mossi(talent sans discipline,ubu yirirwa asabiriza”.

Sadate yatanze n’urundi rugero kuri Ndanda wabaye umuzamu ukomeye avuga ko yari afite impano hamwe n’icyerekezo ari byo byatumye ubu aba umutoza mpuzamahanga.

Yibukije Kwizera ko amahirwe mu buzima aza rimwe ,amwibutsa ukuntu yari amaze igihe kirekire adagamagarwa mu ikipe y’igihugu ,Rayon Sports akamufasha ku garuka .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa