skol
fortebet

Sadio Mane yahaye isezerano rikomeye Liverpool nyuma yo kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Bayern

Yanditswe: Wednesday 22, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya BAYERN MUNICH yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije Sadio Mane amasezerano y’imyaka 3 kuri miliyoni 35 z’ama pound avuye muri Liverpool.
Uyu musore w’imyaka 30 yinjiye nyuma yo gusezera n’amarangamutima uwari umutoza we Jurgen Klopp hamwe n’abo bakinanye mu myaka itandatu amaze kuri Anfield.
Uyu mukinnyi utaha izamu yatangaje ko yoherereje inyandiko ndende yo gusezera kuri Klopp na bagenzi be ubwo amakipe yombi yari amaze kumvikana ku mafaranga yo kumugura.
Mu kiganiro cyo gusezera (...)

Mu kiganiro cyo gusezera kuriLiverpool, Mane yagize ati: "Nyuma yuko amakipe yombi yumvikanye, nohereje ubutumwa burebure bwo gusezera kuri buri wese, ni ibintu bisanzwe.

Barababaye, nk’uko nanjye ariko byagenze, ariko ni kimwe mu bigize ubuzima. Tugomba kubyemera."

Mane yiyemeje gukomeza kuba umufana ukomeye wa Liverpool kandi ngo azakomeza kuyishyigikira ari i Munich.

Uyu munya Senegal yegukanye ibikombe bitandatu mu gihe cy’imyaka 6 amaze i Merseyside, harimo Champions League na Premier League.

Yongeyeho ati: "Nyuma ya buri mukino wanjye i Munich nzajya nerekeza mu rwambariro ndebe Liverpool, byanze bikunze, kuko ngiye kuba umufana wa mbere wa Liverpool iteka ryose.

"Gusa ndashaka kubifuriza amahirwe kandi nzabareba."

Mane yemeje ko muri iyi mpeshyi ctari cyo gihe gikwiye cyo kwerekeza mu buzima bushya, umwaka umwe mbere y’uko amasezerano ye ya Liverpool arangira.

Aganira n’urubuga rwa Bayern Munich nyuma yo kwerekanwa ku mugaragaro, Mane yavuze ko "atashidikanyije" kwinjira muri iyi kipe.

Ati: "Nishimiye ko amaherezo ndi muri FC Bayern I Munich. Twaraganiriye cyane kandi numvaga nshimishijwe cyane no kwerekeza muri iyi kipe ikomeye kuva mu ntangiriro, ku bwanjye rero nta gushidikanya nagize.

"Ni igihe gikwiye cyo kwinjira mu buzima bushya. Ndashaka kugera kuri byinshi hamwe n’iyi kipe, no mu Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa