skol
fortebet

Sadio Mane yahishuye akaga gakomeye nyina umubyara yahuye nako muri AFCON iheruka

Yanditswe: Monday 20, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Sadio Mane uri kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera ko ashobora kuva muri Liverpool yerekeza muri Bayern Munich,yahishuye ko nyina umubyara yamubwiye ko yatakaje ibiro 7 kubera ubwoba yaterwaga na Senegal mu gikombe cya Afurika giheruka kubera muri Cameroon begukanye.
Nyuma yo gutsinda kwa Senegal mu gikombe cy’Afurika 2021, Sadio Mané yavuze byinshi ku buzima bwe bwite n’ubw’umwuga we.
Mu kiganiro na France Football, uyu mukinnyi yatanze amakuru ataratangajwe ku byerekeranye (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Sadio Mane uri kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera ko ashobora kuva muri Liverpool yerekeza muri Bayern Munich,yahishuye ko nyina umubyara yamubwiye ko yatakaje ibiro 7 kubera ubwoba yaterwaga na Senegal mu gikombe cya Afurika giheruka kubera muri Cameroon begukanye.

Nyuma yo gutsinda kwa Senegal mu gikombe cy’Afurika 2021, Sadio Mané yavuze byinshi ku buzima bwe bwite n’ubw’umwuga we.

Mu kiganiro na France Football, uyu mukinnyi yatanze amakuru ataratangajwe ku byerekeranye n’umubano we na nyina, n’uburyo yari abayeho mu gihe cya AFCON iheruka.

Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru,yavuze ko nyina yagowe cyane no kuba mu bihe by’umunezero n’ubwoba mu mikino yose yakinwe, cyane cyane ku mukino wa nyuma.

Senegal yifuzaga igikombe AFCON ku nshuro ya mbere cyane ko yari imaze kugihusha ubugira 2.Byarumvikanaga neza uko nyina w’umukinnyi w’ingenzi mu ikipe ahangayitse cyane kuko umuhungu we yakinaga umukino ushobora gutuma igihugu cye gitwara igikombe cya Afrika ku nshuro ya mbere.

Sadio Mané yavuze byinshi mu kiganiro yagiranye na Francefootball muri Werurwe 2022.

Sadio Mané yagize ati “Umukino wa nyuma, nk’ibisanzwe, ntabwo yawurebye, kuko yari afite ubwoba bwinshi. Yanyemereye ko yatakaje ibilo birindwi mu gihe cya CAN, yari ahangayitse cyane.

Nyuma y’irushanwa, naramubwiye nti: “Noneho twajya kujya kuko byarangiye. Twaratsinze. "Yaransubije ati:" Ah, watsinze koko? Ni ukuri rwose niwe munya Senegal wenyine utari imbere ya televiziyo kuri uwo mugoroba.

Icyakora, imbere y’iwacu hari abantu barenga magana atatu bagerageza kubimubwira ariko ntiyashakaga kubyumva. Nyuma yo guhusha penaliti kwanjye, yansobanuriye ko yagiye kwihisha iruhande rw’umugezi. Aho niho yansengeye amasengesho menshi. "

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa