skol
fortebet

Sadio Mane yahishuye byeruye impamvu yavuye mu ikipe ya Liverpool

Yanditswe: Saturday 23, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Sadio Mane avuga ko yabanje kubwira Liverpool icyifuzo cye cyo kuva mu ikipe ya Premier League umwaka ushize, asobanura ko yashakaga kwipima n’ahandi.
Uyu umukinnyi w’imyaka 30 watowe nk’uwitwaye neza kurusha abandi muri Afurika ku nshuro ya kabiri yikurikiranya,yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu kizigenza mu budage,Bayern Munich, muri Kamena.
Mane yatangarije BBC Sport Africa ati: "Umwaka ushize ni bwo nafashe icyemezo cyo kugenda kuko nari nkeneye ihangana rishya mu buzima (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Sadio Mane avuga ko yabanje kubwira Liverpool icyifuzo cye cyo kuva mu ikipe ya Premier League umwaka ushize, asobanura ko yashakaga kwipima n’ahandi.

Uyu umukinnyi w’imyaka 30 watowe nk’uwitwaye neza kurusha abandi muri Afurika ku nshuro ya kabiri yikurikiranya,yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu kizigenza mu budage,Bayern Munich, muri Kamena.

Mane yatangarije BBC Sport Africa ati: "Umwaka ushize ni bwo nafashe icyemezo cyo kugenda kuko nari nkeneye ihangana rishya mu buzima bwanjye.

Kuri njye, cyari igihe gikwiye. Naganiriye n’umutoza [Jurgen Klopp] umwaka umwe mbere y’aho,mubwira icyifuzo cyanjye cyo kugenda.

Niba ubona inkuru yanjye, naturutse mu mujyi muto,ubuzima bwanjye bwahoze ari ingorabahizi, bityo mpora nshaka guhangana buri gihe."

Mane akomoka mu mujyi muto wa Bambali, utuwe n’abaturage 2000, mu majyepfo ya Casamance muri Senegali, aho yahunze rwihishwa afite imyaka 16 kugira ngo agerageze gushaka ikipe.

Ku wa kane, yatowe nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri Afurika ku nshuro ya kabiri, atsinze mugenzi we ndetse n’umuzamu wa Chelsea, Edouard Mendy ndetse n’uwahoze ari mugenzi we muri Liverpool, Mohamed Salah wo mu Misiri.

Kimwe na mugenzi we Salah ukina imbere, Mane yatwaye ibikombe byinshi mu myaka 6 yamaze kuri Anfield.

Nyuma yo kuyinjiramo muri 2016, yegukanye igikombe cya Shampiyona, Premier League, FA Cup, Igikombe cya Champions League, Uefa Super Cup ndetse n’igikombe cy’isi cy’ama Club.

Mane yongeyeho ati: "Namaze imyaka umunani muri Premier League, kandi namaze imyaka itandatu myiza muri Liverpool.Nshobora kuvuga ko twatwaye ibikombe bishoboka byose".

Nyuma yo gutsinda ibitego 111 no gutanga imipira 38 yavuyemo ibitego mu mikino 263 yakinnye muri Premier League, yakinnyemo bwa mbere ubwo yinjiraga muri Southampton muri 2014, Mane yizera ko yavuye neza muri Red.

Yabisobanuye agira ati: "Ntabwo cyari icyemezo cyoroshye ariko mu buzima, ugomba rimwe na rimwe gufata ibyemezo kandi kugeza ubu ndatekereza ko aricyo cyemezo cyiza nafashe mu mwuga wanjye."

"Uyu munsi ndi muri imwe mu makipe akomeye ku isi kandi rwose ndishimye cyane kuba ndi muri Bayern Munich kandi ntegereje cyane gutangira umwaka w’imikino."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa