Sadio Mane yahishuye umukinnyi ukwiriye Ballon d’Or kurusha abandi
Yanditswe: Wednesday 05, Oct 2022

Umukinnyi w’icyamamare muri Bayern Munich, Sadio Mane, yatangaje ko rutahizamu wa Real Madrid, Karim Benzema ’akwiye’ gutsindira Ballon d’or y’uyu mwaka.
Mane na Benzema bari mu bahatanira iki gihembo cy’icyubahiro,aho uwatsinze agomba gutangazwa mu birori bizabera i Paris ku ya 17 Ukwakira.
Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Senegal, winjiye muri Bayern avuye muri Liverpool kuri miliyoni 35 zama pound mu mpeshyiishize, yari yishimye cyane ubwo yabazwaga ibijyanye na Ballon d’or nyuma y’aho (...)
Umukinnyi w’icyamamare muri Bayern Munich, Sadio Mane, yatangaje ko rutahizamu wa Real Madrid, Karim Benzema ’akwiye’ gutsindira Ballon d’or y’uyu mwaka.
Mane na Benzema bari mu bahatanira iki gihembo cy’icyubahiro,aho uwatsinze agomba gutangazwa mu birori bizabera i Paris ku ya 17 Ukwakira.
Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Senegal, winjiye muri Bayern avuye muri Liverpool kuri miliyoni 35 zama pound mu mpeshyiishize, yari yishimye cyane ubwo yabazwaga ibijyanye na Ballon d’or nyuma y’aho Bayern yari imaze gutsinda Viktoria Plzen ibitego 5-0.
Benzema yitwaye neza muri Real mu mwaka w’imikino ushize ubwo yayifashaga gutwara igikombe cya Champions League ndetse na La Liga.
Mane yagize ati: ’Mvugishije ukuri, ndatekereza ko Karim agikwiye muri uyu mwaka.’
Yagize ibihe byiza cyane hamwe na Real Madrid. Yatwaye Champions League… Ndatekereza ko agikwiye byoroshye, ndamwishimiye rero.
Nzi ko natwaye Igikombe cy’Afurika, byaradushimishije n’igihugu cyose, kandi ndishimye cyane kuba naratwaye Afcon yanjye ya mbere hamwe n’igihugu cyanjye. Ariko ndatekereza ko Karim ariwe ugikwiye, kandi ndabyizera rwose. "
Mane na Benzema bisanze ku rutonde rw’abahatanira iki gihembohamwe n’abarimo Kylian Mbappe, Robert Lewandowski, Mohamed Salah na Cristiano Ronaldo, gusa Lionel Messi wacyegukanye inshuro zirindwi ntiyatowe muri 30.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *