skol
fortebet

Sadio Mane yakoze ku mutima benshi kubera ibyo yakoreye umuryango wo muri Cameroon

Yanditswe: Tuesday 08, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo Sadio Mane yari ari kuvurirwa mu bitaro byo muri Cameroon kubera gukomereka mu mutwe, yishyuriye ibihumbi 400.000 bya CFA umuryango w’umwana ufite igikomere gikomeye cyashoboraga kumuhitana cyane ko umuryango we utashoboraga kwishyura fagitire y’ibitaro.
Uyu mukinnyi ukomeye wa Senegal uheruka kuyihesha igikombe cy’Afurika,asanzwe azwiho gufasha cyane ndetse mu gihugu cye yahubatse ibikorwa birimo amashuri n’ibitaro.
Mane yagonganye n’umunyezamu wa Cap Verde Vozinha ubwo bahuraga kuwa 23 (...)

Sponsored Ad

Ubwo Sadio Mane yari ari kuvurirwa mu bitaro byo muri Cameroon kubera gukomereka mu mutwe, yishyuriye ibihumbi 400.000 bya CFA umuryango w’umwana ufite igikomere gikomeye cyashoboraga kumuhitana cyane ko umuryango we utashoboraga kwishyura fagitire y’ibitaro.

Uyu mukinnyi ukomeye wa Senegal uheruka kuyihesha igikombe cy’Afurika,asanzwe azwiho gufasha cyane ndetse mu gihugu cye yahubatse ibikorwa birimo amashuri n’ibitaro.

Mane yagonganye n’umunyezamu wa Cap Verde Vozinha ubwo bahuraga kuwa 23 Mutarama 2022,birangira ajyanwe mu bitaro nyuma y’umukino.

Ageze mu bitaro yahahuriye n’umuryango w’uyu mwana amenya ikibazo bari bafite abatera inkunga.

Mane niwe uheruka gutorwa nk’umukinnyi wahize abandi muri AFCON 2021 iheruka kubera muri Cameroon igatwarwa na Senegal.

Mane yubatse ibitaro bifite agaciro k’ibihumbi Magana atanu na mirongo itatu by’amayero asaga miliyoni 530 z’amanyarwanda mu gace yavukiyemo ka Bambali, mu majyepfo ya Senegali.

Ibi bitaro yabyubatse nyuma yaho yabanje kuhubaka ishuri ryisumbuye rya Bambali rihuriraho imidugudu irega 43 yo muri ako gace ko mu ntara ya Casamance.

Mane arashaka kubaka kandi ibindi bikorwa remezo, birimo iposita na sitasiyo ya lisansi muri ako gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa