skol
fortebet

Sadio Mane yisabiye umusifuzi kwanga igitego yatsindishije ukuboko

Yanditswe: Tuesday 23, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Bayern Munich,Sadio Mane yasabye umusifuzi kutemera igitego yari amaze gutsinda ariko akoresheje ukuboko mu mukino Bayern Munich yatsinzemo ibitego 7-0 Bochum.
Ubwo Bayern yari imaze gutsinda ibitego 3-0,Mane yatsinze icya 4 abifashijwemo n’ukuboko ariko kubera ubunyangamugayo azwiho,asaba umusifuzi kutacyemera.
Ntabwo bisanzwe ko umukinnyi yemera amakosa yakoze mbere yo gutsinda igitego ariko uyu munya Senegal uzwiho kugira umutima mwiza we niwe wibwiriye umusifuzi ko (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Bayern Munich,Sadio Mane yasabye umusifuzi kutemera igitego yari amaze gutsinda ariko akoresheje ukuboko mu mukino Bayern Munich yatsinzemo ibitego 7-0 Bochum.

Ubwo Bayern yari imaze gutsinda ibitego 3-0,Mane yatsinze icya 4 abifashijwemo n’ukuboko ariko kubera ubunyangamugayo azwiho,asaba umusifuzi kutacyemera.

Ntabwo bisanzwe ko umukinnyi yemera amakosa yakoze mbere yo gutsinda igitego ariko uyu munya Senegal uzwiho kugira umutima mwiza we niwe wibwiriye umusifuzi ko umupira wamukoze ku kuboko mbere yo gutsinda.

Ariko iki gitego cyaje kwangwa ubwo VAR yabonaga ko habayeho gukina nabi.

Abakinnyi barimo kwishyushya nibo batangaje ko Mane ari we wavuze bwa mbere ko yakoze uyu mupira n’akaboko mbere y’uko igitego cyinjira.

Amashusho yavuye kuri konte ya Twitter yerekana Mane yerekana ukuboko nyuma yuko umupira winjiye mu rushundura.

Iki gikorwa cy’uyu musore w’imyaka 30 cyashimwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batangaza ubutumwa bwinshi bwo kumushimira.

Muri uyu mukino ariko,Sadio Mane yaje gutsinda igitego nyuma y’amasegonda 90, kuri Penaliti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa