skol
fortebet

Sadio Mane yashoye akayabo mu kubaka ibitaro byo mu gace avukamo

Yanditswe: Tuesday 22, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Liverpool na Senegal, Sadio Mane, yongeye gukora iby’intwari nyuma yo gufungura ku mugaragaro ibitaro yatanze inkunga y’arenga ibihumbi 450 by’Amapawundi mu kubyubaka mu gace avukamo ka Bambali.

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe atera inkunga imishinga yo kubaka ibikorwaremezo muri aka gace avukamo ka Bambali,Sadio Mane yubatse ibitaro bikomeye muri aka gace aho yashoye asaga miliyoni 450 FRW.

Mane yagize uruhare mu kubaka ishuri ryisumbuye n’isoko rigezweho byamwitiriwe muri aka gace none yabahaye n’ibitaro byo kwivurizamo bizakoreshwa n’uduce 34 dutandukanye dukikije Bambali.

Nyuma yo kugera muri Senegal gukina imikino mpuzamahanga ya Zambia na Cape Verde mu ntangiriro z’uku kwezi, Mane yahuye na Perezida Macky Sall baganira kuri uyu mushinga.

Mane yatanze akayabo k’ibihumbi 450 by’amapawundi mu kubaka ibi bitaro byiza cyane.

Ibiro bya Perezida byatangaje ko kuwa kane w’icyumweru gishize,Sadio Mane yahuye na Perezida Sall baganira ku mushinga wo kubaka ibi bitaro ndetse anasaba Leta koherezayo abaganga.

Nyuma yo gusaba inkunga leta,kuwa 20 Kamena 2021 nibwo ibi bitaro byafunguwe ku mugaragaro na Sadio Mane aho hashyizweho icyapa kigaragaza ko uyu mukinnyi w’imyaka 29 yabyubatse.

AS yavuze ko ibi bitaro Sadio Mane yubatse birimo aho kubyarira,kuvurira amenyo,gusuzuma n’izindi serivisi.

AS ivuga ko Sadio Mane n’abaterankunga be bafite gahunda yo kubaka ibindi bikorwaremezo birimo iposita ndetse na sitasiyo ya lisansi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa