skol
fortebet

Sadio Mane yatunguye abakinnyi ba Bayern Munich kubera ibyo yakoze ku myitozo ya mbere bakoranye

Yanditswe: Thursday 14, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Sadio Mane ukina asatira yageze mu myitozo ya Bayern Munich ’iminota 109’ mbere y’uko itangira kandi amara ku kibuga ’amasaha arenga atandatu’.
Mane yitoje hamwe na bagenzi be bashya bwa mbere mu mpera zicyumweru gishize nyuma yo kuyerekezamo aguzwe miliyoni zisaga 30 z’ama pound avuye muri Liverpool.
Kandi nta gushidikanya ko yatanze isomo rikomeye mu myitozo yabo iheruka kubera ko uyu mukinnyi w’imbere yageze ku kibuga cy’imyitozo ’iminota 109’ mbere yuko itangira.
Nk’uko (...)

Nk’uko ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa BILD kibitangaza, ngo uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Senegal ni we wa mbere wageze i Sabener Strasse [Säbener Straße] maze amara amasaha arenga atandatu akora.

Andi makuru avuga ko Mane yishimiwe cyane na bagenzi be bashya mu myitozo ye ya mbere ndetse bose ngo bashimishijwe n’imyumvire yo gutsinda uyu musore w’imyaka 30 afite.

Mane yerekeje muri Bayern nyuma y’imyaka itandatu myiza kandi byuzuyemo ibikombe yamaze kuri Anfield.

Yatsinze ibitego 120 mu gihe yamaze muri iyi kipe yo mu Bwongereza, atwara ibikombe byinshi birimo Premier League na Champions League.

Ibitekerezo

  • Sadiomane kbx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa