skol
fortebet

Sadio Mane yongeye gukora benshi ku mutima kubera igikorwa cy’urukundo yakoreye umufana we

Yanditswe: Saturday 11, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Sadio Mane n’umukinnyi w’umupira w’amaguru udasanzwe, ariko ni n’umuntu mwiza kurushaho kuko yicisha bugufi ndetse agasabana na buri wese atarobanuye.
Mbere y’umukino wa Senegal na Benin ku wa gatandatu, Mane yahuye n’umufana wa Senegal.
Mane ni intwari mu gihugu cye kandi uyu mufana wa Senegal yagize amarangamutima menshi nyuma yo guhura nawe.
Uyu mufana akimara guhura na Sadio Mane yararize ati "Sadio, ndagukunda cyane. Ndetse nagerageje kugera ku bantu bo mu gace k’iwanyu kugira (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Sadio Mane n’umukinnyi w’umupira w’amaguru udasanzwe, ariko ni n’umuntu mwiza kurushaho kuko yicisha bugufi ndetse agasabana na buri wese atarobanuye.

Mbere y’umukino wa Senegal na Benin ku wa gatandatu, Mane yahuye n’umufana wa Senegal.

Mane ni intwari mu gihugu cye kandi uyu mufana wa Senegal yagize amarangamutima menshi nyuma yo guhura nawe.

Uyu mufana akimara guhura na Sadio Mane yararize ati "Sadio, ndagukunda cyane. Ndetse nagerageje kugera ku bantu bo mu gace k’iwanyu kugira ngo mpure nawe. Sadio, Imana iguhe ubuzima burambye kandi bwiza”.

Mane yahise akuramo urupapuro asaba uyu mufana kumwandikira numero ye kandi amusezeranya ko azamuhamagara nyuma akamufasha.

Mane yatsinze ibitego 3 muri uwo mukino Senegal yatsinzemo Benin ibitego 3-1.

Amashusho nyuma agaragaza Mane asohoza isezerano rye, ahamagara uyu mufana nyuma y’umukino.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 ukina muri Liverpool ari kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera ko bivugwa ko ashaka kuva mu Bwongereza akerekeza mu Budage muri Bayern Munich.

Mane yagize icyo atangaza mu cyumweru gishize aho yavuze ko benshi mu bafana ba Senegal bifuza ko ava muri Liverpool kandi azabikora uko bashaka.

Ariko nyuma y’aho yatangaje ko yateraga urwenya aho yemeje ko yubaha Liverpool.

Ati: "Ibyo navuze ejo nari ndi gutera urwenya none nabonye byakwiriye ahantu hose."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa