skol
fortebet

Saidi Abed yagiriye inama ikomeye Rayon Sports imwifuza

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 31, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umutoza wungirije wa Espoir FC,Saidi Abed Makasi yatangaje ko nta gahunda afite yo gusaba kuva mu ikipe ya Espoir FC kubera ko abafana bayo bamukunda,ahubwo Rayon Sports ikwiriye kwegera ubuyobozi bwe bakavugana.

Saidi Abed ushobora gusimbura Okoko uri mu mazi abira,yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino batsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego 2-0 ku wa Gatandatu,ko Rayon Sports yamuvugishije ariko atiteguye gusaba kuva muri Espoir FC kereka ubuyobozi bumurekuye.

Yagize ati “Meze neza mu ikipe ya Espoir FC,mbanye neza n’abakinnyi n’abafana barankunda.Navuganye n’abayobozi ba Rayon Sports,mbabwira ko ntifuza kuva mu ikipe ya Espoir FC.Niba bankeneye bazajye kuvugana n’ubuyobozi bwanjye.”

Saidi Abed arifuza kuguma mu ikipe ya Espoir FC kuko ashobora kugirwa umutoza mukuru w’iyi kipe cyane ko abafana bifuza ko Okoko yirukanwa kubera umusaruro muke afite muri iyi minsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa