
Ikipe ya Musanze FC yasinyishije umukinnyi ukina afasha ba rutahizamu Salim Abdalla wakiniye amakipe nka SC Villa na URA FC zo muri Uganda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 07 Kanama 2024 nibwo hamenyekanye amakuru ya Salim ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu 2026 akinira mu Ntara y’Amajyaruguru nyuma y’igihe yari amaze akorana imyitozo n’iyi kipe yagombaga kuba yarasinyiye mu byumweru bibiri bishize, ariko hakazamo SC Villa yazamukiyemo yari yongeye kumwifuza byari byatumye ahindura ibitekerezo by’aho azasinya.
Salim Abdalla wavutse mu 2002 bivugwa ko afite inkomoko mu Rwanda binyuze kuri Papa we Salim Brek witabye Imana akagira nyina w’umwarabukazi Said Fatuma, yatangiriye gukina ruhago Kisoro muri Uganda ari naho asanzwe aba mu 2010 ari mu ishuri rya ruhago ryitwa Kisoro Young Simba Football Academy, nyuma y’imyaka ine 2014 ajya mu ishuri rya ruhago ry’ikipe ya SC Villa ari nayo yatangiriyemo gukinira amakipe makuru.
Nyuma yo kuba muri iyi kipe imyaka umunani gusa mu mpeshyi ya 2022 ntibumvikane ku masezerano ngo bakomezanye, yahise asinyira ikipe ya URA FC amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga kugeza mu mpeshyi ya 2024 ariko ntabwo byakunze kuko nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina, muri Werurwe 2024 Salim Abdalla yafashe icyemezo ata akazi nta ruhushya asabye kugeza muri Kamena 2023 ubwo iyi kipe yatangazaga ko amasezerano ye yasheshwe kubera guta akazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *