Salome Nyirarukundo uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yahawe amasezerano muri APR
Yanditswe: Wednesday 31, May 2017
Umukinnyi w’ umunyarwandakazi uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yasinye amasezerano yo kongera gukinira ikipe ya APR mu gihe kingana n’ imyaka itatu. Nyirarukundo yari amaze imyaka ibiri yirukanywe muri iyi kipe.
Ku wa Gatandatu, tariki 27 Gicurasi 2017 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’ intore z’ abakinnyi, abanyamakuru n’ abahanzi nibwo yashimiye umukinnyi Salome Nyirarukundo.
Nyirarukundo yashimiwe kuba yaritwaye neza akeguna isiganwa ryaberaga Berkhane muri Morocco muri uyu mwaka wa (...)
Umukinnyi w’ umunyarwandakazi uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yasinye amasezerano yo kongera gukinira ikipe ya APR mu gihe kingana n’ imyaka itatu. Nyirarukundo yari amaze imyaka ibiri yirukanywe muri iyi kipe.
Ku wa Gatandatu, tariki 27 Gicurasi 2017 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’ intore z’ abakinnyi, abanyamakuru n’ abahanzi nibwo yashimiye umukinnyi Salome Nyirarukundo.
Nyirarukundo yashimiwe kuba yaritwaye neza akeguna isiganwa ryaberaga Berkhane muri Morocco muri uyu mwaka wa 2017 nyamagara inzego zishinzwe siporo mu Rwanda zitamwitayeho uko bikwiriye.
Uyu mwaka wa 2017 wahiriye cyane Umukinnyi Nyirarukundo dore ko aherutse kwegukana Half Marathon mu irushanwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro rya Kigali. Ku wa Mbere tariki 29 Gicurasi nibwo yahuye n’ubuyobozi bukuru bwa Minisiteri y’Ingabo, birangira asinye amasezerano muri APR.
Ubwo yari ku kibuga cy’indege kuri uyu mugoroba wo ku wa Kabiri mbere yo kwerekeza mu Buholandi, aho afite irushanwa ryo kwitegura shampiyona y’Isi izabera mu Bwongereza, yahamirije Ruhago yacu dukesha iyi nkuru ko yasinye amasezerano muri APR.
Yagize ati " Ni byo koko nahye n’abayobozi bakuru b’ingabo tuganira byinshi, birimo n’ibyari byankuye muri APR, turabicoca. Ubu ndi umukinnyi na none w’ikipe ya APR"
Nyirarukundo. S yegukana Half Marathon mu irushanwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro rya Kigali
Hari andi makuru avuga ko Salome yahawe amadorali 700 y’amanyamerika ku ikubitiro yo kumushimira, yemerewe kandi kuzajya ahabwa umushahara bivugwa ko ungana na Frw 200,000 buri kwezi, akaba ashobora no guhabwa inzu yo gucumbikamo.
Salome Nyirarukundo ufite imyaka 20, ibi yabikorewe nyuma y’uko umukuru w’igihugu ku wa 6 w’icyumweru gishize, anenze bamwe mu bayobozi kuba badashyigikira abakinnyi bafite impano, aho yanatanze urugero kuri Salome.
Ibitekerezo
Salome musabiye gukomeza kugira amahirwe no kwitwara neza imana yagize yo kuba Nyakubahwa amenyako yarangaranywe buriya byatumye ababishinzwe bibuka ko batabereyeho gukurikira,aho ubwabo bafite inyungu gusa ko abahagararira igihugu bakurukiranirwa hafi ntibaba batembereye,mugikapu bitwaza ibendera ryi gihugu komeza umurego,turagushyigiye kandi turagukunda