Biravugwa ko abapolisi bo muri Kameruni bafunguye iperereza ku bivugwa ko Samuel Eto’o wamamaye muri Barcelona yagize uruhare mu byaha byo kugurisha imikino.
Uyu mugabo w’imyaka 42, wamenyekanye mu mupira w’amaguru mu yandi makipe nka Inter Milan, Chelsea na Everton, arashinjwa gufasha mu kugurisha imikino mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona Kameruni, nyuma y’amajwi ye yagiye hanze bivugwa ko yavuganaga na perezida wa Victoria United, Valentine Nkwain.
Nk’uko byatangajwe na Camfoot, Eto’o,perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Kameruni (Fecafoot) kuva mu Kuboza 2021, ngo yaba yarasezeranyije kuzamura ikipe ya Victoria United mu cyiciro cya mbere,akoresheje ibyo kugurisha imikino.
Ibyo birego Eto’o na Nkwain babihakanye,nubwo Victoria United yazamuwe mu cyiciro cya mbere.
Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko, mu ibaruwa cyabonye, abapolisi bo muri Kameruni batangiye iperereza ku bivugwa ko aba bagabo’bakoresheje nabi umwanya bafite no kurya ruswa’.
Bavuga ko babajije abatangabuhamya benshi b’ingenzi kandi barebwa n’ibirego byinshi bya ruswa muri Fecafoot ku ngoma ya Eto’o.
Bavuga ko byemezwa ko iperereza rishobora kuba ririmo abantu bagera kuri 40.
Bivugwa ko Eto’o yabwiye Nkwain muri ayo majwi ati: ’Hari ibintu dushobora gukora, ariko ugomba kuba umunyabwenge cyane, muvandimwe.’
’Ntugire ikibazo, tuzaguha amanota atatu kandi tuzahagarika umusifuzi. Opopo [izina rya Victoria] igomba kuzamuka mu kiciro cya mbere. Iyi niyo ntego yacu. Iyi ni federasiyo yacu. Victoria United izazamuka. ’
Muri Kamena, Eto’o yatangarije ikinyamakuru cyo mu Butaliyani Gazzetta dello Sport ko ’yavuganye n’inshuti, umuntu ushora imari mu mupira w’amaguru kandi ushaka ko ikipe ye iba imwe mu nziza muri Kameruni’.
Yongeyeho ati: ’Gusa namwijeje mvuga ko nari gukora ibishoboka byose kugira ngo murinde imisifurire mibi.’
Ibi bije nyuma y’aho ikinyamakuru Athletic,kuri uyu wa gatatu,gitangaje ko FIFA iri kotswa igitutu ngo ikure Eto’o ku nshingano ze, nyuma y’itsinda ry’abayobozi b’umupira w’amaguru muri Kameruni babasabye kugira icyo bakora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *